Titi Brown yasubitse ibitekerezo byo gushaka

Ibanze ·

Titi Brown yasubitse ibitekerezo byo gushaka

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yavuze ko ibibazo agenda abona mu ngo z’abashakanye muri iki gihe bitangiye kumutera ubwoba bwo gutekereza gushaka, agaragaza ko ububabare, guhemukirana n’ibindi bibazo abantu banyuramo mu ibanga bituma yibaza niba urukundo nyakuri n’amahoro mu rushako bikibaho.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Titi Brown yavuze ko ibyagiye bigaragara mu rushako rw’abantu batandukanye bimugejeje aho yumva akwiriye kubanza kwitonda mbere yo gufata icyemezo cyo kubaka urugo.

Yagize ati:

“Mvugishije ukuri, ibibera mu ngo muri iyi minsi bintera ubwoba cyane. Ububabare, guhemukirana n’ibibazo abantu banyuramo bucece bakomerewe na byo, rimwe na rimwe bituma nibaza niba urukundo nyakuri n’amahoro mu rushako bikibaho. Reka mbanze nitonde mbere yo gutangira no gutekereza ku gushaka.”

Aya magambo yayatangaje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje ibiganiro ku mibanire y’abagabo n’abagore ndetse n’umutekano w’abakobwa. Mu bundi butumwa, Titi Brown yakomoje mu buryo bwo gutebya ku gitekerezo cyo kwigisha abakobwa imikino njyarugamba, kugira ngo bashobore kwirwanaho, cyazamuwe na Uwase Vanessa wabaye Igisonga cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015.

Titi Brown yabikomojeho ati:

“Ibaze niba batangiye gusaba ko ababyeyi batangirira kwigisha abana babo b’abakobwa Karate, kugira ngo bazakore ubukwe biteguye.”

Nyuma yaho, yasangije abamukurikira igitekerezo cy’umuntu wari wamushubije ku byo yavuze ku rushako, amwibutsa ko kuba hari ingo zirimo ibibazo bitagomba gutuma umuntu afata urushako rwose nk’ikintu giteye ubwoba.

Uwo muntu yasobanuye ko nubwo hari ububabare, guhemukirana n’ibibazo bibera mu ngo, hari n’ingo zubakiye ku rukundo, kubahana, kumvikana no gushyikirana. Yashimangiye ko urushako “atari gereza”, ahubwo rushobora kuba kimwe mu bintu byiza abantu babiri bubaka igihe bahisemo gukundana no kubahana by’ukuri.

Titi Brown yasangije ubu butumwa agaragaza ko yumvise n’urundi ruhande rw’ikiganiro, ndetse uwari wamwandikiye na we yashimangiye ko atari agamije kumubwira ko imyumvire ye ari mibi, ahubwo yashakaga kumwereka ko abantu bashobora kubona ibintu mu buryo butandukanye.

Titi Brown mu rukundo

Amagambo ya Titi Brown ku gushaka aje nyuma y’igihe ubuzima bwe bw’urukundo bujemo kidobya. Muri Mutarama 2024, Titi Brown ubwe yemeje ko yari afite umukunzi, avuga ko ibyo yari yaranyuzemo bitari gutuma yirinda urukundo cyangwa abakobwa burundu. Icyo gihe ntiyigeze atangaza uwo mukunzi uwo ari we.

Mu mezi yakurikiyeho, izina rye ryagiye rihuzwa cyane n’umukinnyi wa filime Niyonkuru Aimée wamamaye nka Nyambo Jesca, nyuma y’uko bombi bagiye bagaragara bari kumwe mu bihe byiza ndetse bagahana ubutumwa bwuje amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga. Ku wa 19 Mata 2024, Titi Brown yandikiye Nyambo amagambo agaragaza uburyo yamubonaga nk’umuntu w’agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Titi Brown yavuzwe igihe kinini mu rukundo na Nyambo Jesca

Umubano w'aba bombi ariko waje kugenda ushonga ndetse bigera aho batangira gucyurirana mu biganiro n'itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Byaje kurangira Nyambo yegukanywe n'umusore uba muri Australia witwa Uwiragiye Richard, bitungura benshi.

Umuhango wo gusezeranya Nyambo n’uyu mugabo usanzwe atuye muri Australia, wabereye ku Biro by’Umurenge wa Nyarugenge kuri wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.

Titi Brown na we muri Kamena 2025 yavuze ko gukuraho amafoto n’amashusho bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga bitari bisobanuye ko hari ikibazo gikomeye cyabaye hagati yabo, ashimangira ko ubushuti bwabo bwari bugihari. Nyambo yaje no kuvuga yeruye ko batigeze bakundana nk’abakunzi, ahubwo bari inshuti za hafi nubwo benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugenda bemeza ko bahoze bakundana bikaza kuzamo kidobya.

Bombi bakunze guhakana amakuru y'uko bakundana ndetse biza kurangira uyu mukobwa ashatswe n'uro bita Richard Uwiragiye

Ibibazo byo mu ngo byatumye Titi Brown avuga ko atiteguye kwihutira gushaka

Ibibazo byo mu rushako byatumye Titi Brown avuga ati ‘reka mbanze nitonde’

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza