“Twahisemo kuzabana iteka” – Divin Uwayo yambitse impeta Ellen Toni

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa radiyo za RBA, Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, umwe mu babyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari, atangaza ko bateye intambwe igana ku kubana akaramata. Inshuti, abanyamakuru n’ibyamamare bitandukanye bahise babifuriza ishya n’ihirwe.
Uyu munyamakuru akaba n’Umuyobozi wa radiyo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, nyuma y’igihe bamaze bakundana.
Aba bombi batangaje iyi nkuru ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, basangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza Ellen Toni yambaye impeta.
Mu butumwa baherekeje aya mafoto bagaragaje ko bahisemo gukomeza urugendo rw’ubuzima bari kumwe, bagira bati: “Uyu munsi, duhisemo akaramata.”
Bakomeje bavuga ko ari imitima ibiri ihujwe n’isezerano rimwe, ndetse ko biteguye ubuzima buzaba burimo urukundo, ibitwenge n’urwibutso rwiza bazasangira.
Inkuru y’uko aba bombi bateye iyi ntambwe byahise bikurikirwa n’ubutumwa bwinshi bwo kubifuriza ishya n’ihirwe, buturutse ku nshuti zabo, abanyamakuru, abahanzi n’abandi bantu bazwi.
Mu babashimiye harimo Alex Muyoboke, David Mugaragu, Mahoro Nasri, Clapton Kibonke, Lucky Man, Cynthia, Samir Sylva, Jado Maxi, Barbara Umuhoza n’abandi.
Jado Maxi yabifurije umugisha kuri iki cyemezo, naho Alex Muyoboke akoresha urwenya avuga ko noneho agiye kwambara ikote yari yarasezeranyije Divin.
Ellen Toni ni umwe mu bagize Itsinda ry’Abaterambabazi
Ellen Toni asanzwe ari umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari, aho agaragara cyane mu itsinda ry’abakobwa rizwi nka Abaterambabazi.
Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’iri torero birimo ibirori, ubukwe n’ibindi bikorwa by’umuco. Asanzwe aba kandi akorera muri Qatar, ariko mu bihe bitandukanye agaruka mu Rwanda akifatanya na Inganzo Ngari mu bikorwa byayo.
Inkuru y’urukundo rwe na Divin ije kandi mu gihe Inganzo Ngari iri mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 imaze mu rugendo rw’ubuhanzi n’umuco, binyuze mu gitaramo “Umurage w’Intore” giteganyijwe kubera muri BK Arena mu Ugushyingo 2026.
Divin Uwayo yinjiye muri RBA mu 2017, nyuma yo kunyura kuri RC Musanze. Mu Ugushyingo 2024 yagizwe Umuyobozi wa radiyo za RBA, asimbura Aldo Havugimana wari umaze imyaka 11 kuri uwo mwanya.
Umunyamakuru Divin Uwayo n’umukunzi we Ellen Toni bateye intambwe nshya mu rukundo rwabo
Mbere yo kuzamurwa muri izo nshingano, yari amaze imyaka ikabakaba umunani ari umunyamakuru mukuru muri RBA. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Computer Science, yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK.
Divin na Ellen bamaze kugaragaza ko urugendo rwabo rugana ku rushako rwatangiye, gusa kugeza ubu ntibaratangaza itariki cyangwa ahazabera ubukwe bwabo.