Umutungo wa Michael Jackson warenze miliyari 2 z’amadolari, umukobwa we asabamo 1/3

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Paris Jackson (ibumoso) na se, Michael Jackson (iburyo)

Umutungo wasizwe na Michael Jackson, “Umwami wa Pop” witabye Imana mu 2009, ufite agaciro karenga miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, mu gihe umukobwa we Paris Jackson asaba ko miliyoni 600 z’amadolari zishyirwa mu kigega cy’umuryango.

Mu nkuru yanditswe na Matt Craig ku wa 11 Ugushyingo 2026, Forbes ivuga ko uwo mutungo winjije miliyoni 140 z’amadolari mu mezi 12 ashize, binyuze mu muziki we, ibitaramo, imikino yo ku rubyiniro na filime “Michael”.

Iyo Jackson aza kuba akiriho, yari kuba umuhanzi wa kabiri ukize ku isi, inyuma ya Jay-Z, ariko imbere ya Taylor Swift na Paul McCartney niyo yaba nta kindi kintu yakoze muri icyo gihe cyose gishize yitabye Imana.

Mu 2021, umucamanza Mark Holmes yagennye ko imitungo y’ingenzi ya Jackson yari ifite agaciro ka miliyoni 110 z’amadolari igihe yapfaga. Ikigo gishinzwe imisoro muri Amerika (IRS) cyavugaga ko yari ifite agaciro ka miliyoni hafi 500 z’amadolari, mu gihe abacunga umutungo we bavugaga ko yari ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari gusa, kubera amadeni n’ingaruka z’ibirego byamuvugwagaho.

Holmes yanditse ati:

“Umuco ukunzwe na rubanda uhora uhinduka. Kandi nk’uko imva izamira ubwamamare bwa Jackson, ni na ko igihe kizagenda kigabanya amafaranga umutungo we winjiza.”

Forbes ivuga ko ibyo umucamanza yateganyije bitabaye. Jackson yapfuye afite amadeni agera hafi kuri miliyoni 500 z’amadolari. Abazungura umutungo we ni abana be batatu, Prince (imyaka 29), Paris (imyaka 28), Bigi (imyaka 24) na nyina Katherine, mu gihe 20% by’umutungo we bigenewe ibikorwa by’ubugiraneza.

Inyandiko yasize igena uko umutungo we uzazungurwa iteganya ko abana be bazawuhabwa binyuze mu kigega cy’umuryango, mu byiciro bitatu, igihe bazaba bageze ku myaka 30, 35 na 40.

Paris avuga ko hafi nta mutungo n’umwe urashyirwa muri icyo kigega. Yasabye umucamanza wo muri Los Angeles gutegeka ko gishyirwamo miliyoni 600 z’amadolari, ashinja John Branca, ucunga umutungo wa Michael Jackson (executor), gutinza nkana iburanisha ry’izungura kugira ngo akomeze kuwugenzura. Avuga ko inyandiko z’uwo mutungo zigaragaza ko ufite amafaranga agera kuri miliyoni 850 z’amadolari.

Umuvugizi w’abacunga umutungo yabwiye Forbes ati: “Abanyamategeko ba Madamu Jackson bazi neza ko umutungo udashobora gutangwaho amafaranga yose agenewe ibikorwa by’ubugiraneza n’ibigega byihariye bya buri muzungura, kugeza igihe inzitizi zitandukanye z’amategeko zizaba zimaze gukurwaho, by’umwihariko urubanza rugikomeje rwa IRS.”

Yongeyeho ati:

“Ibivugwa ko ucunga umutungo atatanze amafaranga yagombaga gutanga cyangwa ko ‘yayagabanyije’ ni ibihimbano rwose.”

Abacunga umutungo bavuga ko bamaze guha abazungura miliyoni 200 z’amadolari, zirimo miliyoni 70 z’amadolari bahawe Paris ubwe, ariko abo mu itsinda rye barabihakana. Paris avuga kandi ko abacunga umutungo n’ibigo byabo by’amategeko basabye miliyoni 109 z’amadolari nk’ibihembo by’imyaka ya 2023 na 2024, mu gihe abacunga umutungo bavuga ko uwo mubare urenze uw’ukuri.

Umuvugizi wa Paris yagize ati:

“Paris yasabye ko ikigega gishyirwamo igice cy’amafaranga, ibyo Bwana Branca yari afite ubushobozi n’inshingano byo gukora kuva kera. Nyuma y’imyaka myinshi ibyo bitinda, Paris nta yandi mahitamo yari afite uretse kugira icyo akora ubwe.”

Umukobwa wa Michael Jackson, Paris, amaze imyaka ibiri asaba ko umutungo ucungwa mu mucyo. Muri Kamena uyu mwaka, yatsindiye icyemezo cyategetse ko hagarurwa amadolari 625 000 y’agahimbazamusyi kari karahawe ibigo by’amategeko, ariko ntiyemererwa ko hongerwaho undi muntu ucunga umutungo.

Branca yasigaye acunga umutungo wenyine nyuma y’uko John McClain yitabye Imana muri Gicurasi. Avuga ko iburanisha ry’izungura ridashobora kurangira mu gihe hakiri amadeni n’imanza zitarakemuka.

Mu nyandiko z’urukiko, Branca yagaragaje ko kuva mu 2009, we na McClain bagurishije Sony uruhare rwa Jackson mu bubiko bw’indirimbo bwa ATV kuri miliyoni 750 z’amadolari mu 2016, n’igice cy’uburenganzira ku ndirimbo ze bwite kuri miliyoni 600 z’amadolari mu 2024. Forbes ibarira ko amafaranga yose yinjijwe arenga miliyari 3,5 z’amadolari.

Mu myaka 17 ishize, Michael Jackson yabaye uwa mbere mu myaka 13 ku rutonde rwa Forbes rw’ibyamamare byitabye Imana byinjiza amafaranga menshi.

Filime “Michael” yinjije miliyari imwe y’amadolari, iba iya mbere mu mafilime avuga ku buzima bw’abahanzi yinjije amafaranga menshi. Igice cyayo cya kabiri giteganyijwe gusohoka mu mpera za 2027.

Ikigo Luminate kivuga ko mu mwaka ushize, umuziki wa Michael Jackson wumviswe kandi ukagurishwa ku rugero rungana na alubumu miliyoni 4,6. Yarushijwe gusa na Taylor Swift, Drake na Kendrick Lamar.

Roee Kaufman, umunyamategeko w’inzobere mu by’izungura, avuga ko iburanisha ry’izungura ry’imitungo minini rishobora kumara igihe kirekire, ariko ati: “Imyaka 17 iracyari igihe kirekire mu buryo budasanzwe.”

John Branca, ucunga umutungo wasizwe na Michael Jackson (executor), mu ifoto yo mu 2017

Michael Jackson ubwo Perezida wa Amerika Ronald Reagan n’umugore we Nancy Reagan bamuhaga igihembo muri White House, ku wa 14 Gicurasi 1984

Paris Jackson aririmba ku rubyiniro i Paris mu Bufaransa, ku wa 5 Werurwe 2022

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza