Vestine yaciye amarenga ko umugabo we yari asanzwe afite undi muryango n’abana

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine yaciye amarenga ko umugabo yashakanye na we yari asanzwe afite undi muryango n’abana mbere y’uko bombi batangira kubana, ibintu avuga ko atari azi ubwo urukundo rwabo rwatangiraga. Ibi yabigarutseho mu buhamya burebure yise “Inkuru ya Ishimwe”, aho yasubiye ku ntangiriro z’urukundo avuga ko rwaje guhindura byinshi mu buzima bwe.
Vestine, wamamaye mu itsinda Vestine & Dorcas afatanyije na murumuna we Kamikazi Dorcas, yasezeranye na Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu 2025, ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa 5 Nyakanga uwo mwaka. Nyuma y’umwaka umwe gusa, umubano wabo wajemo urunturuntu, basubira mu nkiko, Vestine asaba gatanya, avuga ko hari byinshi yari yaramenye ku mugabo we byatumye afata icyemezo cyo gushaka ko urugo rwabo rushyirwaho akadomo.
Mu nyandiko ye nshya, Vestine yagarutse ku bya mbere y’ubukwe, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu buzima atari amenyereye, maze yinjira mu rukundo n’umuntu yibeshye ko yari yarizeye ku buryo byaje kumukomerana mu bihe byakurikiyeho. Avuga ko icyo gihe amarangamutima yari afite imbaraga ku buryo hari inama yahabwaga n’abantu bari bamukikije ntazumve uko bikwiye.
Ni muri icyo gice yaciriyemo amarenga ko hari ibintu bikomeye yaje kumenya nyuma ku muntu yari yareguriye umutima.
Yagize ati:
“Amarangamutima yari yamuyoboye, atazi ko uwo muntu yari asanzwe yarubatse, afite undi muryango ndetse n’abandi bana. Uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiraga n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyo ahisha, na we agira ngo koko ni ko ameze.”
Aya magambo agaragaza ko, nk’uko Vestine abyivugira, yinjiye muri uwo mubano atazi ko uwo umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogoyari asanzwe afite undi muryango n’abana, amakuru avuga ko yaje kumenya nyuma. Mu buhamya bwe agaragaza ko yari yaragize icyizere gikomeye ku byo yabwirwaga no ku buryo uwo muntu yitwaraga, ku buryo atahise abona impamvu zo gushidikanya ku byo yari azi kuri we.
Icyakora, muri icyo gice cy’inyandiko Vestine ntiyigeze avuga Ouédraogo mu izina. Yakoresheje amagambo nka “uwo muntu” ndetse ahandi akavuga “uwo mugabo”. Kuba Ouédraogo ari we mugabo Vestine yashakanye na we ni amakuru azwi kandi yemejwe, ariko kuba yari asanzwe afite undi muryango n’abana ni ibyo Vestine yagaragaje mu buhamya bwe, atabihuje mu buryo butaziguye n’izina rye.
Ubu buhamya buje kandi mu gihe urushako rwabo rumaze iminsi rugarukwaho cyane. Muri Nzeri 2026, byamenyekanye ko Vestine yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba gatanya, avuga ko mu byo yamenye harimo amakuru n’ibimenyetso avuga ko umugabo we yaba yaragiranye imibanire n’abandi bakobwa babiri ndetse akabatera inda. Ouédraogo yakomeje guhakana ibirego bimushyirwaho, mu gihe ikibazo cyabo cyagejejwe imbere y’ubutabera.
Hashize iminsi mike, Ouedraogo na we yagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko Vestine yategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye ndetse ko hakorwa ibizamini bya ADN kugira ngo hemezwe isano iri hagati ye n’uwo mwana. Yavuze ko kuva umwana yavuka atigeze amubona, nubwo ngo yari yarasabye inshuro nyinshi kumwerekwa. Yasabye kandi ko icyo kibazo cyabanza gukemurwa mbere y’uko urubanza rwabo rw’ubutane ruburanishwa mu mizi.
Rurageretse mu nkiko hagati ya Vestine n'umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo