Yago Pon Dat yasabye imbabazi Bruce Melodie, avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yasabye imbabazi mugenzi we Bruce Melodie, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko nubwo hagati yabo hashobora kubaho kutumvikana, atifuza ko byahungabanya umubano bafitanye.
Mu butumwa yanditse kuri X, Yago Pon Dat yabwiye Bruce Melodie ko amufata nk’umuvandimwe we kandi ko azakomeza kumufata atyo uko ibintu byagenda kose. Yagize ati:
Nshuti yanjye Bruce Melodie, ubu ni ubutumwa buturutse ku mutima wicishije bugufi. Ndasaba imbabazi ku byabaye hagati yacu. Icyo kutumvikana kwari kudakenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, kandi nanjye ndacyari uwawe, uko ibintu byaba bimeze kose.
Yakomeje ashimira Bruce Melodie, amwita umwami, anagaragaza ko amukunda.
Mu butumwa bwakurikiyeho, Yago Pon Dat yashimiye uwitwa Jado Castar, amushimira uruhare yagize mu kuzana ubumwe no guhuza impande zitari zumvikana, haba mu biganiro no mu mitima yabo.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Yago Pon Dat yongeye kugaragaza ko nta kibazo cyagombye gukuraho igihango afitanye na Bruce Melodie. Yavuze ko amukunda kandi ko ibyo batapfa bidashobora gusenya umubano wabo.
Iyi ntambwe ya Yago Pon Dat igaragaza ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati ye na Bruce Melodie, nubwo mu butumwa bwe atigeze asobanura mu buryo burambuye icyateye kutumvikana kwabo.