Yago yasabye imbabazi Abanyarwanda, atangaza ko agiye kugarura ibikorwa bye mu Rwanda

Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, yasohoye itangazo risaba imbabazi Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu ku mvugo yakoresheje mu bihe bitandukanye, yiyemeza guhindura imyitwarire no kugarura ibikorwa bye mu Rwanda.
Iri tangazo ry’amapaji atandatu, yise “Itangazo ryo gushyiraho umucyo, kuzibukira imvugo mbi no kwiyemeza byeruye”, yarishyize kuri Instagram ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2026, ariherekeza amagambo agira ati: “Nciye bugufi, ndiyemeje, ndaje, nimwakire Yago mushya!”
Yago, washyize umukono kuri iri tangazo ari i Kampala muri Uganda, yavuze ko mu myaka itandatu ishize sosiyete ye ya Yago TV Show Ltd yahuye n’imbogamizi zirimo gufungirwa imbuga, kwangizwa izina no guhora ahura n’ibikorwa byo kumubangamira. Avuga ko ibyo bibazo yabigejeje ku nzego zibishinzwe kandi yizeye ko bikurikiranwa.
Yasabye imbabazi ku mvugo yagereranyije n’iya Gitera
Yago yemeye ko mu guharanira inyungu ze n’iza sosiyete ye hari ubwo yakoresheje amagambo adakwiye.
Yagize ati:
“Mu kwirwanaho, kwitabara, kurwana kuri brand yanjye bwite na company nashinze bimvunnye, kenshi mbinyujije ku mbuga nkoranyambaga za company n’izanjye bwite, hari ubwo nakoresheje imvugo zikarishye, zirimo amakosa ndetse n’ibyagira icyaha.”
Yakomeje agira ati:
“Nsabye imbabazi neruye kandi niseguye ku buyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu, Abanyarwanda bose, abanyamakuru, content creators, buri muhanzi wese, buri mukunzi wa muzika wese.”
Yagarutse by’umwihariko ku kiganiro cyatambutse kuri Yago TV Show ku wa 28 Nzeri 2026, aho yakoresheje imvugo igira iti: “…ese ayo mategeko yawe ni bwoko ki?…ni nka yayandi ya Gitera!”
Yavuze ko iyo mvugo itari ikwiye, cyane cyane urebye amateka y’u Rwanda.
Ati:
“Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu ntibyari bikwiriye na busa rwose!”
Yongeyeho ati:
“Ndasaba imbabazi nanisegura cyane kuri buri wese wakozweho n’iriya mvugo y’igereranya na Gitera.”
Yashimangiye ko atabikoze abitewe n’urwango cyangwa umugambi mubisha, agira ati: “Yago uronda, urobanura, uvangura ntaba muri njye. Uwo si we njye.”
Yavuze kandi ko amagambo yavuze ku bahanzi muri icyo kiganiro yari rusange, atagamije kwibasira umuntu runaka.
Yiyemeje guhindura imyitwarire no kugaruka mu Rwanda
Yago yavuze ko hari abahanzi n’abandi bantu bakoresha impano n’ibyamamare byabo mu kubiba amacakubiri, bamwe bagakoreshwa n’abarwanya ubuyobozi bw’Igihugu n’Umukuru w’Igihugu, asaba kudashyirwa muri icyo cyiciro.
Yiyemeje kwirinda amagambo n’ibikorwa biteza amakimbirane, ibitutsi n’amazimwe, avuga ko igihe azibasirwa azajya akusanya ibimenyetso akabishyikiriza inzego zibishinzwe aho gusubizanya ubukana.
Ku bijyanye n’ibikorwa bye, yagize ati:
“Nyuma y’imyaka ibiri narimuriye ibikorwa bya company yanjye hanze bitewe n’impungenge n’inzitizi nahuraga na zo … natangiye urugendo rugarura ibikorwa byanjye na company yanjye mu Rwatubyaye.”
Yashimangiye ko ashyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, asoza asaba Imana n’Abanyarwanda imbabazi no kumuherekeza mu ntambwe nshya.