Abahinzi ba Nyagatare bavuga ko umuhanda mushya wabakuye mu bwigunge

Abaturage bo mu Mirenge ya Rwempasha, Musheri na Matimba bavuga ko umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 38 wabafashije kugeza umusaruro ku isoko mu buryo bworoshye. Uyu muhanda wahaye imbaraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byari bisanzwe bigorwa no kubona uburyo bwo gutwara umusaruro.
Abahinzi n’aborozi bo mu Mirenge ya Rwempasha, Musheri na Matimba mu Karere ka Nyagatare bavuga ko umuhanda mushya wa kaburimbo werekeza ku mupaka wa Kagitumba watumye uburyo bakoramo ubuhinzi n’ubworozi buhinduka, by’umwihariko mu kugeza umusaruro ku masoko.
Uyu muhanda ureshya na kilometero 38 waciye mu gice cyari kimaze igihe gifite ibikorwa byinshi by’ubuhinzi n’ubworozi, ariko abaturage bakavuga ko ikibazo cy’ingendo cyatumaga kubigeza ku isoko bigorana.
Bamwe bavuga ko mbere y’uko umuhanda ukorwa, imodoka zageraga muri icyo gice ari nke, bigatuma umusaruro utwarwa kure mu buryo bugoranye cyangwa abahinzi bagahitamo guhinga cyane cyane ibikenerwa n’imiryango yabo.
Rwamywojo Straton yavuze ko kuba umuhanda warageze muri ako gace byatumye abahinzi batangira kureba ubuhinzi nk’igikorwa cy’ubucuruzi.
Yagize ati:
“Uyu muhanda utarakorwa twaravunikaga kuko hano hari mu cyaro kitagendwamo n’imodoka mu buryo buhoraho. Byatumaga dukora ubuhinzi buciriritse, ibyo kurya cyangwa ibyo tujyana ku masoko tukabitwara ku mitwe cyangwa ku magare.”
Imboga n’imbuto byabonye isoko
Abaturage bavuga ko umuhanda watumye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bwiyongera kubera ko abahinzi bashobora kugeza umusaruro ku baguzi utarangirika.
Bamurere Christine, uhinga imiteja mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha, avuga ko umuhanda wamuhaye icyizere cyo gushora imbaraga nyinshi mu buhinzi.
Yasobanuye ko imboga zisaba gukurikiranwa no kugurishwa mu gihe gito nyuma yo gusarurwa, bityo umuhanda mwiza ukaba waragabanyije ibyago byo gutakaza umusaruro kubera kuwutindana.
Mu Murenge wa Musheri, Mukunzi Emmy uhinga ibigori na we avuga ko umuhanda worohereje abahinzi kubona abaguzi no kugeza umusaruro ku isoko.
Ati:
“Dusigaye duhinga tubyishimiye cyane kuko umuhanda waduhuje n’isoko. Abakenera ibyo duhinga batangira kuturambagiza hakiri kare, tukamenya aho umusaruro uzajya.”
Abaturage bavuga ko ibi byatumye bamwe batangira guhinga bafite amasezerano y’abazabagurira umusaruro, aho gutegereza kuwushakira isoko umaze kwera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko uyu muhanda watanze amahirwe mashya ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, asaba abaturage kuyabyaza umusaruro bakongera umusaruro n’agaciro kawo.
Uyu muhanda uri mu bikorwa remezo byubatswe muri Nyagatare mu myaka itanu ishize, ukaba waroroheje ingendo z’abaturage n’ubwikorezi bw’umusaruro werekeza ku mupaka wa Kagitumba no mu Mujyi wa Nyagatare.