Abaturage bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi baratabaza kubera ko zamaze kwangirika

Bruno I. Bagambiki ·

Abaturage bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi baratabaza kubera ko zamaze kwangirika

Abaturage bubakiwe inzu mu gihe cyo guca nyakatsi baratabaza kuko zamaze kwangirika, bikaba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, abaturage batujwe mu Mudugudu wa Buremera bavuga ko inzu bubakiwe mu gihe cyo guca nyakatsi zamaze kwangirika bikomeye.

Izi nzu zubatswe mu 2010, ubwo Leta yashyiraga mu bikorwa gahunda yo kwimura abaturage bari batuye mu nzu za nyakatsi, bakubakirwa cyangwa bagafashwa kwiyubakira inzu.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu, mu nzu bubakiwe mu myaka 16 ishize, bemeza ko inzu zangiritse mu buryo bukomeye, ku buryo zikeneye gusanwa, cyane cyane muri iki gihe tugiye kujyamo cy’itumba. Imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi biteganyijwe bishobora gusiga nta ho bafite bikinga.

Aba baturage bavuga ko, nubwo iki kibazo bakimaranye igihe, ubuyobozi bukizi kuko bwabimenyeshejwe.

Umwe muri aba baturage yabwiye Radio 1, dukesha iyi nkuru, ko nubwo babibwiye ubuyobozi, nta cyizere cya vuba bafite. Yagize ati:

“Twabwira ubuyobozi, ubuyobozi bukatubwira ngo twihangane, umunsi bavuguruye twese, bazatuvugururira, oya nta cyizere kiba gihari nyine nabo barateganya.”

Aba baturage, bagizwe ahanini n’abageze mu zabukuru n’abatishoboye, barasaba ko byibura bahabwa isakaro mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye.

Umwe mu baturage witwa Nyiramisago Marceline yagize ati:

“Ndasaba ubufasha bw’uko batuvugururira bakadusakarira, (kuri ubu) nta rugi ntaki.”

Umunyamakuru wa Radio 1 yagerageje kuvugisha ubuyobozi kuri iki kibazo ariko ntibyakunda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza