Abatuye ahazubakwa ikibuga cya Formula 1 basaba ko ingurane yongera gusuzumwa

Bruno I. Bagambiki ·

Abatuye ahazubakwa ikibuga cya Formula 1 basaba ko ingurane yongera gusuzumwa

Abaturage batuye mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera, ahateganyijwe kubakwa ikibuga kizakira amasiganwa ya Formula 1, bavuga ko batishimiye ingurane bahabwa, bamwe bakavuga ko amafaranga bagenerwa adahuye n’agaciro k’ubutaka bwabo.

Mu minsi ishize, u Rwanda rwatangaje ko rwitegura kwakira amasiganwa y’imodoka nto azwi nka Formula 1, ndetse umushinga wo kubaka ikibuga ryaberaho uzubakwa hafi y’ahari kubakwa Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera.

Mu Kagari ka Kimaranzara aho uyu mushinga uteganyijwe kuzubakwa abaturage biteguye kuwimukira ariko bakavuga ko bari guhatirwa gusinyira ingurane bavuga ko zitajyanye n’agaciro k’ubutaka n’igihe tugezemo.

Umuturage umwe yabwiye Radio 1 dukesha iyi nkuru ko batabisobanukirwa neza kuko bemeza ko bari barabwiwe ko hazabaho inama mbere y’uko bikorwa n’ibiciro bikamenyekana ariko nyamara nyuma bikaba byaragizwe ibanga.

Yagize ati:

Ntabwo tubisobanukirwa, bari batubwiye ko mbere yo kubikora hazabaho inama, ndetse n’ibiciro bikamanikwa ku Kagari no ku Murenge. Byose byahindutse ubwiru, twaje gutungurwa n’uko baza bakajyana umuntu gusinya bamujyana mu ibanga, kandi ibiciro ari ibiciro bitandukanye, hari umudugudu baha 2200 FRW ari metero kare 600, hari umudugudu baha 2800 RWF, metero kare 600, hari uwo baha 5000 RWF, hari uwo baha 6000 RWF, hari uwo baha menshi.

Uretse igiciro bari guhabwa kuri metero kare batemera, ntibumva impamvu bihutishwa n’ubusumbane buri muri icyo giciro cyagenewe metero kare nubwo hari abamaze gusinyira ayo mafaranga ariko bakemeza ko mu by’ukuri babuze uko bagira.

Undi muturage yagize ati:

Metero kare batubarira ntabwo zikwiriye, wenda nge ndaguha urugero rutoya, mfite metero kare 167, ugasanga harimo miliyoni nzakuramo ku butaka gusa, ugasanga ngewe muri miliyoni bagiye kumpa nzayajyana hehe? Ubwo rero twasabaga nk’abayobozi bacu bakuru batureberere rwose.

Aba baturage barasaba ingurane ikwiye yabafasha kwimuka no kongera kubaka ubuzima ahandi bakwerekeza aho kuguranirwa amafaranga bazisanga adahagije nyuma yo gutakaza imitungo bari bamaze igihe ariyo bakesha ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, kuri iki kibazo cy’ingurane abaturage batishimiye yagize ati:

Ubusumbane bw’ubutaka bwo ni ibintu bisanzwe, ntabwo ahantu hose haba hagura kimwe ahubwo icyo twareba ni 'Ese hari ahaba haribeshywe?' Hari igiciro mu by’ukuri kitari gikwiye aho hantu mu buryo byashyizweho?'

Yakomeje agira ati:

Ibyo natwe turabireba, icyiza kirimo ni uko abaturage barimo baragurirwa na Leta ntabwo ari umuntu ugura ngo yigendere, turimo turabireba aho twabona ibidakwiye twafatanya n’abaturage, n’ubuyobozi bwose n’inzego kugira ngo havugururwe cyangwa hagire icyongerwaho, cyafasha umuturage kugira ngo iyo ngurane koko ibe ikwiye.

Biteganyijwe ko ikibuga kirimo umihanda w'amasiganwa uzubakwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, hafi y'aho Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa, ukaba uteganyijweho gutwara akayabo ka miliyari 1.2 z'amadolari y'Amerika.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza