Hagaragajwe amakosa akomeje gushyira inyubako mu kaga k’inkongi z’umuriro

Ibanze ·

Hagaragajwe amakosa akomeje gushyira inyubako mu kaga k’inkongi z’umuriro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Col. Claudien Bizimungu, yagaragaje amakosa akorwa mu mikoreshereze y’inyubako ashobora guteza inkongi z’umuriro cyangwa agatuma zikwirakwira vuba, arimo guhindura ibyo inyubako zagenewe, gukoresha nabi amashanyarazi, kubika nabi ibikoresho bishobora gufatwa n’umuriro no kutagira ibikoresho bihagije by’ubutabazi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ubwo MININFRA yatangizaga ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira inkongi z’umuriro.

Col. Bizimungu yavuze ko hari inyubako zubakwa zagenewe gukorerwamo ibikorwa runaka, ariko nyuma ba nyirazo bakazihinduramo aho bakorera ibindi bikorwa bishobora guteza ibyago, batabanje gusaba uburenganzira.

Yatanze urugero rw’inyubako yagenewe ibiro by’abantu bake, ariko igahindurwamo aho basudirira cyangwa bakoresha imashini ziremereye, kandi itarubatswe ngo ibyihanganire cyangwa ngo igire ibikoresho bihagije byo gukumira inkongi zishobora guturuka muri ibyo bikorwa.

Yagarutse kandi ku bantu bagabanya icyumba kimwe kikavamo ibyumba byinshi kugira ngo babone abakodesha benshi, nyamara ibyo bishobora gufunga inzira z’ubutabazi no gutuma umuriro ukwirakwira vuba cyane ko izo nkuta ziba akenshi zikozwe mu biti n’ibindi bikoresho bituma umuriro ubona uko wihuta kurushaho.

Yagize ati: “Hari uburyo inzu iba iteganyijwe kuba ari icyumba kimwe, ugasanga abantu baciyemo ibyumba bitanu, ashaka kubona inyungu zo kuhakodesha abantu benshi [...] Za nkuta zashyizwemo ni kimwe mu bituma umuriro ushobora kwihuta cyane.”

Col. Bizimungu yanagaragaje ko hari aho basanze ibikoresho bishobora gufatwa n’umuriro bibikwa mu kajagari, birimo imbaho, amarangi, tineri na peteroli, ndetse abakozi bakarara aho ibyo bikoresho bibikwa.

Yagize ati: “Uyu munsi ushobora kuba ushaka gukorera amafaranga cyane, ariko ubuzima bwawe buri mu kaga.”

Ku bijyanye n’amashanyarazi, yavuze ko ikibazo atari yo ubwayo, ahubwo ari uburyo akoreshwa, harimo gucomeka ibikoresho byinshi ahantu hamwe, gukoresha insinga zidafite ubushobozi buhagije no kwegeranya amashanyarazi na gaze.

Yavuze ko hari abantu bakoresha ibyuma bacomekaho ibikoresho byinshi bizwi nka ‘multiprise’, bagacomekaho amapasi n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi menshi, kandi ibyo byuma bitabifitiye ubushobozi.

Yibukije ko insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi bigomba kuba byujuje ubuziranenge, kandi bigakoreshwa ibyo byagenewe.

Col. Bizimungu yanagaragaje ko zimwe mu nyubako zitagira inzira zihagije imodoka zizimya inkongi zinyuramo, aho zihagarara cyangwa amazi ateganyijwe gukoreshwa mu gihe inkongi yadutse.

Yasobanuye ko hari igihe imodoka zizimya inkongi zitakaza umwanya zishaka amazi, mu gihe umuriro ukomeje kwangiza inyubako.

Yasabye abubaka inyubako guteganya inzira abantu bahungiramo, ibikoresho bigaragaza ko inkongi yadutse n’inzogera zibimenyesha abari mu nyubako kugira ngo bashobore gusohoka hakiri kare.

Leta ntabwo iteganya kwishyura abahuye n’igihombo kivuye mu nkongi bose

Ku birebana n’igihombo giterwa n’inkongi, Col. Bizimungu yasabye abafite inyubako, abacuruzi n’abazikoreramo kugira ubwishingizi bw’inyubako n’ibintu bazibikamo.

Yasobanuye ko Leta ishobora gutabara abahuye n’inkongi, ariko ko bidakwiye kumvikana ko izishyura buri wese ibyo yatakaje.

Yagize ati:

“Leta ishobora gufasha mu buryo butarambye abantu bahuriye n’ingorane muri ayo mazu, ariko ntishobora gufata inshingano zo kuvuga ngo iraguha ibyo watakaje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Col. Claudien Bizimungu, n’abandi bayobozi batandakanye bageze mu nyubako zimwe na zimwe zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bareba ibishobora gutera inkongi z’umuriro

Izi nama zitanzwe mu gihe inkongi zimaze iminsi zibasira inyubako zitandukanye mu gihugu, zirimo isoko rya GOICO i Musanze ryahiye ku wa 10 Ukwakira 2026, Agakiriro ka Gisozi, inyubako yarimo akabari i Kabeza n’aho bakorera ububaji muri Kicukiro.

Umujyi wa Kigali na wo uherutse gufunga by’agateganyo ahantu hatandukanye hatujuje ibisabwa mu gukumira inkongi, unategeka ko ahandi 10 hafungwa guhera ku wa 6 Ugushyingo 2026, kugeza hujuje ibisabwa.

MININFRA yatangaje ko ubukangurambaga bwo gukumira inkongi buzakomeza gukorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kuva ku rwego rw’igihugu kugeza mu nzego z’ibanze, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage n’imitungo yabo.

Hagiye hagaragazwa ibishobora gutambamira ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’inkongi kugira ngo bikemurwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Col. Claudien Bizimungu, n’abayobozi bo mu zindi nzego

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza