Kigali: Igaraje ryoherezaga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi ryafunzwe

Umujyi wa Kigali wafunze igaraji na parikingi y’imodoka izwi nka “Parking Car Garage”, iherereye inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ibibazo bikomeye by’isuku n’imicungire y’amazi yanduye.
Icyemezo cyo kuyifunga cyafashwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’amashusho yari yagaragaye agaragaza amazi yanduye yoherezwa mu muyoboro w’amazi y’imvura ujya muri ruhurura ya Mpazi. Ubugenzuzi bwakurikiyeho bwagaragaje ko mu bibazo bihari harimo n’umwanda wo mu bwiherezo (septic tank) warekurirwaga muri iyo ruhurura.
Umujyi wa Kigali wavuze ko gufunga aho hantu bigamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera n’abaturiye ako gace, ndetse no gukumira ingaruka uwo mwanda ushobora kugira ku bidukikije.
Abafite imodoka cyangwa ibindi bintu muri iyo garaji basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, kuko nta kindi gikorwa cy’ubucuruzi cyemerewe gukomeza kuhakorerwa. Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali nturatangaza igihe iyo garaji izamara ifunze cyangwa ibisabwa kugira ngo yemererwe kongera gukora.
Iki cyemezo si cyo cya mbere gifashwe i Nyabugogo mu mezi ashize kubera ibibazo bijyanye n’isuku n’amazi yanduye. Muri Kanama 2026, Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako y'Inkundamahoro, nyuma y’uko ubugenzuzi bugaragaje ibibazo by’isuku, umutekano n’ibidukikije, birimo amazi yanduye ava mu bwiherero yoherezwaga mu gishanga. Iyo nyubako yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu, ubwo ubuyobozi bwayo bwari butangiye gushyira mu bikorwa ibyo bwasabwe gukosora.
Ibyo bikorwa biri mu bugenzuzi bwagutse Umujyi wa Kigali uri gukora ku nyubako n’ahantu hahurira abantu benshi. Imibare yatangajwe kugeza ku wa 7 Nzeri 2026 igaragaza ko mu nyubako 128 zari zimaze kugenzurwa, 34 gusa, zingana na 27%, ari zo zari zujuje ibisabwa byose; 12 zari zibyubahirije igice, mu gihe 82, zingana na 64%, zari zifite ibibazo byo kutubahiriza ibisabwa.
Mu bibazo bikunze kugaragara harimo kutita ku bikoresho byo gutunganya amazi yanduye, kutagira inzobere zibikurikirana no kutagenzura buri gihe niba amazi amaze gutunganywa yujuje ibipimo byemera ko asubizwa mu bidukikije. Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu bugenzuzi buzakomeza, by’umwihariko ku nyubako zakira abantu benshi n’ahagaragaye ibibazo bijyanye n’isuku cyangwa imicungire y’amazi yanduye.
Ibi kandi bibaye mu gihe agace kegeranye na Mpazi kamaze imyaka gashyirwamo imishinga yo kuvugurura imiturire no gutunganya imiyoboro y’amazi, hagamijwe kugabanya imyuzure, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abatuye muri aka gace ka Nyarugenge.
Itangazo ryasohowe n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali