Nyarugenge: Hari gusenywa inyubako y’amagorofa atatu yiyashije itaruzura

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gukuraho inyubako y’amagorofa atatu, yari irimo kubakwa ahazwi nka Norvège, nyuma yo kuyisuzuma bagasanga itujuje ubuziranenge.
Mu Mudugugu wa Karama, Akagali ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Norvège, inzu yari igeze kure yubakwa yatangiye gukurwaho, nyuma yo kuyisuzuma bagasanga uburyo yubatswe ndetse n’ibikoresho yubakishijwe bitujuje ubuziranenge.
Iyi nyubako yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru, isa nk’iri gusenyuka mu gice cyo hejuru, byateye kwitabwaho n’inzego bireba, umushoramari Theonetse Twahirwa wubakishaga iyi nzu akabishinja uwamwubakiye utarabikoze kinyamwuga, aho yagize ati:
“Twahombye igihombo kinini ntahita mbara none gusa twabaraga ko inzu izatwara miliyoni 800 RWF kuzamura, icyo twasaba ku bantu bakora ni uko bakubaha amafaranga y’abaturage, niba umuntu yakwishyuye amafaranga akaguha igikoresho ukamuha ikintu gifite ireme, unarebye ubona ko ari ikosa ry’abatekenisiye ryabayeho ntabwo ari uko ibikoresho byabuze cyangwa iki, ariko ibintu byo gusondeka, yagakoze ibintu bijyanye n’ibyo yize kandi akabikora uko bikwiriye.“
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya avuga ko iki cyemezo cyo kuyisenya cyafashwe nyuma yo gukora amasuzuma yose ashoboka, bagasanga iyi nyubako itagumaho, yagize ati:
“Laboratwari rero zipima ubukomere bw’inyubako zagaragaje ko byashobokaga yuko hari ibice byashobokaga gusenywa hagasigaraho bito. ariko iyo imaze kwerekana ko hari ibice bito bishobora gusigara nabwo haza indi nyigo noneho iri tekinike yerekana ngo biramutse bikozwe gutyo uburyo buri tekinike bwo bwatuma ibisigaye nabyo byongera bikubakwa kandi bikaba ibintu bikomeye bidateza umutekano muke byo bishoboka ni ibihe, byombi rero bimaze kuboneka byagaragaje ko rwose bitari bukunde bidashoboka ikintu cyonyine gishoboka ari uko iyi nyubako yavaho burundu, noneho yamara kuvaho.“
Yakomeje yibutse abashoramari n’abubaka inzu ko atari buri wese wubaka inzu, bityo abagira inama yo kubakirwa n’abanyamwuga baba mu rugaga cyane ko ashobora kubazwa inzu yubaka byibura mu myaka icumi.
Nicyo dusaba abantu bubaka cyane cyane iyo ufite umushinga munini ko rwose umuntu aba akwiriye kubaka akoresheje abanyamwuga, uyu munsi dushishikariza abantu kubaka bakoresheje abanyamwuga bari mu rugaga, kubera ko iyo ukoresheje umunyamwuga uri mu rugaga, nibura aba azabazwa ya nzu ari kubaka mu gihe cy’imyaka icumi, kandi nawe ubwe kubera ko aba ari mu rugaga banihugura kenshi akurikiza ya mategeko ngenderwaho kubera ko agomba gukurikiza icyo nakwita nka ‘ethic‘.
Inkuru dukesha RBA ivuga ko amwe mu makosa iyi nyubako bayisanganye harimo isima itavanze neza mu bipimo bikwiriye, ndetse n’ibyuma bitujuje ibipimo bijya ku nyubako nini ku buryo byihinnye kubera kunanirwa uburemere ku bice byo hejuru byatumye inyubako ihengama.
Inyubako iherereye Norvege ikurwaho kubera kutuzuza ubuziranenge
Ibyuma byari byaratangiye kwigonda kubera kutamenyera uburemere bw’ibice byo hejuru