RHA yahawe ijambo rya nyuma ku mpushya zo kubaka zishingiye ku mikoreshereze y’ubutaka yihariye

Ibanze Admin ·

Inyubako mu Mujyi wa Kigali

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiturire, RHA, rwahawe inshingano yo gutanga icyemezo cya nyuma ku mpushya zizwi nka Conditional Land Use Permits, zemerera umushinga gukoresha ubutaka mu buryo budateganyijwe nk’ubusanzwe muri zoning yabwo ariko bushobora kwemerwa hubahirijwe ibisabwa.

Abasaba izi mpushya bazakomeza kunyura muri One Stop Centre z’uturere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali, ariko uruhushya ntiruzatangwa RHA itabanje gutanga “No Objection”.

Uburyo bushya bwakurikiye ihagarikwa ry’agateganyo ry’izi mpushya ryakozwe muri Nyakanga 2025 nyuma y’impungenge ku buryo zimwe zari zaragiye zitangwa.

Hari aho ubutaka bwagenewe guturwamo bwari bwaragiye bukoreshwa mu bikorwa birimo utubari, amahoteli cyangwa inyubako z’ubucuruzi mu buryo butajyanye neza n’intego za master plan.

Leta yavuze ko uburyo bushya bugamije kongera igenzura, guhuza imikorere y’inzego zitanga impushya no gutuma imishinga y’ubwubatsi ikurikiza master plan n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza