Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gukodesha inzu zo guturamo

Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo gutangira gukodesha inzu zo guturamo mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeza kubona inzu bakodesha mu buryo budahenze.
Kigali ikomeje kwaguka, abaturage bakiyongera ndetse n’ibiciro by’amazu bikazamuka, ikibazo cy’aho gutura ku giciro giciriritse gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye ku batuye uyu mujyi. Ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali ugaragaza ko uri kureba uburyo wazagira uruhare rutaziguye mu gutuma abaturage babona amazu yo gukodesha ku giciro kitaremereye benshi.
Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na Isango Star, yavuze ko mu cyerekezo cy’uyu Mujyi harimo no kureba uburyo wazajya wubaka cyangwa ugashyira ku isoko amazu yo gukodesha ku biciro biciriritse.
Yagize ati:
“Twebwe nk’Umujyi wa Kigali, mu cyerekezo dufite ni uko bishobotse natwe twazatangira kujya dukodesha amazu, kugira ngo n’abantu bakomeze kubona amazu mu buryo budahenze, budahanitse.”
Ntirenganya yasobanuye ko iyi gahunda itaratangira gushyirwa mu bikorwa, ariko ko iri mu byo Umujyi wa Kigali uteganya. Hagati aho, ubuyobozi bw’umujyi bukomeje gushishikariza abashoramari kwinjira mu mishinga y’amazu ashobora gukodeshwa n’abaturage benshi ku biciro biciriritse.
Iki cyerekezo kije mu gihe igice kinini cy’amazu mashya yubakwa muri Kigali, cyane cyane ayo mu bwoko bwa apartments, gikunze kwibanda ku isoko ry’abafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga menshi. Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hakenewe uburyo bwagutse kurushaho, aho inyubako zishobora kwakira abantu benshi kandi zikabaha amahirwe yo gutura mu mujyi batishyura ibiciro bibashyira ku gitutu gikabije.
Ni ikibazo kirushaho kugira uburemere uko Kigali ikomeza gukurwa. Uko imirimo, serivisi n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeza kwibanda mu murwa mukuru, ni na ko abantu benshi bifuza kuwuturamo, bigashyira igitutu ku isoko ry’amazu no ku biciro by’ubukode, bityo kubona inzu iri hafi y’aho umuntu akorera kandi ku giciro gihuye n’amikoro ye bikaba ikibazo ku miryango myinshi.
Icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’imiturire gishingiye ku Gishushanyo Mbonera cya Kigali 2050, kigamije kubaka umujyi urambye, utoshye kandi utuwe mu buryo bunoze. Muri icyo cyerekezo, biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 mu 2050, ibintu bituma ikibazo cy’amazu ahagije kandi ahendutse kiba kimwe mu bigomba gutekerezwaho no kuvugutirwa umuti hakiri kare.
Ntirenganya yavuze ko icyo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwifuza atari uko huzura inyubako zihenze gusa, ahubwo ko hakenewe n’amazu ashobora kwakira umubare munini w’abaturage ku biciro bibafasha gukomeza gutura mu mujyi batabangamiwe n’ikiguzi cy’ubukode.
Iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa, yaba ari intambwe nshya mu buryo Umujyi wa Kigali ugira uruhare ku isoko ry’imiturire, aho utaba ugifite gusa inshingano zo guteganya imikoreshereze y’ubutaka no kugenzura imyubakire, ahubwo wanagira uruhare mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’amazu yo gukodesha ku biciro abaturage benshi bashobora kwigondera.