Umujyi wa Kigali ugiye kwimura inganda ziri ahagenewe imiturire

Umujyi wa Kigali watangaje ko muri gahunda uri gushyira mu bikorwa, mu gihe cya vuba hazaba himuwe inganda zasigaye zigikorera mu baturage, zikajyanwa ahagenewe inganda.
Mu rwego rwo kubahiriza igishushyanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka no kunoza imiturire, Umujyi wa Kigali watangaje ko inganda zisaga 60, zikorera ahatuwe n’abaturage n’ahagenewe guturwa mu bice bitandukanye muri uyu mujyi zizaba zimuwe mu minsi ya vuba.
Akarere ka Kicukiro kaza ku isonga mu nganda nyinshi zikorera ahatuye abaturage, abazituriye bafite impungenge ku bw’ibibazo zishobora kubatera harimo urusaku, kwangiza ibidukikije n’izindi mpanuka zishobora kuvuka biziturutseho.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko urutonde rw’inganda ziri mu baturage zigomba kwimurwa rwakozwe kandi ku buryo zigomba kuhava zikimurirwa aho zagenewe.
Yagize ati:
“Hari inganda zigera kuri 31 twamaze kuvugana nazo muri iyi minsi zigomba kuba zarahagaritse ibikorwa kugira ngo zitangire zimuke, muri zo eshanu zamaze kwimuka, n’izindi zose rero tuzagenda tuzigeraho buhoro buhoro dukurikije uko tuganira n’ibyo bagomba kwimura n’igihe bahabwa. Hanyuma ahantu hose ubutaka bugakomeza gukoreshwa icyo bwagenewe.”
Mu hahoze inganda zaje kwimurwa harimo mu gishanga cya Gikondo ahahoze inganda, amagaraje n’ibindi bikorwa ariko byaje kwimurwa haratunganywa ubu hakaba hari igishanga kibereye umujyi kandi kirengera urusobe rw’ibinyabuzima, kwimura izi nganda nazo zigakurwa ahatuye abaturage nabyo byitezweho kunoza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.