Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako eshanu zitujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo inyubako eshanu zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro, bikaba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, kikazatangira kubahirizwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Inyubako zirebwa n’iki cyemezo ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga ziherereye ku Gisozi, ASMMS Ltd yo muri Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ba nyir’izi nyubako batemerewe kwishyuza abacuruzi ubukode bw’iminsi yose zizaba zifunze.
Abazikoreramo bafite ibicuruzwa byangirika cyangwa ibindi bintu bakeneye gukuramo byihutirwa basabwe kubikora mbere y’uko icyemezo cyo gufunga gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Umujyi wa Kigali kandi wasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe vuba bishoboka.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zibasira inyubako n’ibikorwa by’ubucuruzi mu bice bitandukanye by’igihugu, zigateza igihombo gikomeye.
Mu ziheruka harimo iyibasiye Agakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, yangiza igice cy’ahakorerwa ububaji n’ubundi bucuruzi, aho ibikoresho birimo imbaho, imashini n’ibindi bicuruzwa byahiye.
Iyi nkongi yabaye iya munani ivuzwe muri aka Gakiriro kuva mu 2017, ikongera kugaragaza ikibazo cy’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira aka gace k’ubucuruzi.
Indi nkongi ikomeye ni iyibasiye isoko rya GOICO Plaza ryo mu Karere ka Musanze ku wa 10 Ukwakira 2026, yangiza ibicuruzwa n’indi mitungo y’abacuruzi babarirwa mu bihumbi bibiri barikoreragamo.
Imibare y’ibanze yatangajwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru yagaragazaga ko ibicuruzwa byangijwe n’iyo nkongi bifite agaciro kagera kuri miliyari 30 Frw. Nta muntu yahitanye, ariko babiri barakomeretse byoroheje, abandi 15 bitabwaho kubera ihungabana.
Ku wa 5 Ukwakira 2026, indi nkongi yari yibasiye ububiko bw’uruganda rwa Zara Investment Ltd ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Masoro, mu Mujyi wa Kigali, aho Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryatabaye rikayizimya.
Ku bijyanye n’inyubako eshanu zafatiwe icyemezo n’Umujyi wa Kigali, abazicunga basabwe kubanza gukemura ibibazo byagaragajwe kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bibashe gusubukurwa.