Umujyi wa Kigali wemereye inyubako eshanu zujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi gufungura

Ibanze ·

Umujyi wa Kigali wemereye inyubako eshanu zujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi gufungura

Umujyi wa Kigali watangaje ko inyubako eshanu zari zarafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa mu kwirinda inkongi zemerewe kongera gufungura guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, nyuma yo kuzuza ibyo zasabwaga.

Izo nyubako ni Catchup Building i Remera, Isoko rya Gahoromani i Masaka, Real Contractors Workshop i Gikondo, Ntaganzwa House na Eden Tower, zombi ziherereye i Nyarugenge.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatanu, Umujyi wa Kigali wasabye ba nyir’inyubako zitarafungurwa kwihutisha gushyira mu bikorwa ibisabwa mu kwirinda inkongi no gufata amazi yanduye.

Umujyi wa Kigali wibukije kandi ba nyir’inyubako n’abazicunga ko bafite inshingano zo gukomeza kwita ku mutekano wazo no kugenzura ko amabwiriza yose yo kwirinda inkongi yubahirizwa.

Iryo tangazo rigira riti: “Buributsa kandi ba nyir’inyubako zose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga banagenzura ko amabwiriza yo kwirinda inkongi yose yuzuye, kugira ngo ubuzima n’imitungo by’abazituye, abazikoreramo n’abazigana bihore bitekanye.”

Ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko inyubako eshanu zizafungwa by’agateganyo guhera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira, kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, bikaba byarashoboraga gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga.

Izo nyubako ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga zo ku Gisozi, ASMMS Ltd i Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani. Umujyi wa Kigali wari wanabujije ba nyir’izo nyubako kwishyuza ubukode bw’iminsi zari kumara zifunze.

Mu rindi tangazo ryo ku wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko izindi nyubako 10 zizafungwa by’agateganyo guhera ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo, saa moya z’umugoroba, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ingamba zo gukumira inkongi.

Izo nyubako ni Catchup Building i Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom na KAL Plaza i Gikondo, N&B Plaza i Kigarama, Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade i Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wari wasobanuye ko buri nyubako izuzuza ibisabwa izemererwa kongera gufungura nyuma yo kugenzurwa.

Ku wa 3 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wari wanibukije ingamba zigomba kubahirizwa mu bikorwa byo gusudira, mu rwego rwo gukumira inkongi, ukomeza n’ubukangurambaga bwiswe #DukumireInkongi.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo ku wa 13 Ugushyingo 2026 rifungura inyubako eshanu

Itangazo ryo ku wa 4 Ugushyingo 2026 ryafunze by’agateganyo inyubako 10

Itangazo ryo ku wa 30 Ukwakira 2026 ryafunze by’agateganyo inyubako eshanu

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza