Ikibazo cy’ibura ry’amazi gishobora kuba amateka i Kigali na Rwamagana kubera umushinga wa Karenge

Umushinga wo kwagura no kuvugurura Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ugeze kuri 60.9%, ukaba uzazamura ubushobozi bwarwo buve kuri meterokibe 12,000 bugere kuri 48,000 ku munsi. Amazi azatunganywa azafasha kongera serivisi i Rwamagana, mu Mujyi wa Kigali no mu bice bihegereye.
Mu gihe Umujyi wa Kigali n’indi mijyi ikikije ukomeje kwaguka, gukenera amazi meza na byo biriyongera. Ni kimwe mu bibazo umushinga wo kwagura Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana utegerejweho gutanga umusanzu ukomeye mu kugikemura.
Uruganda rwa Karenge rusanzwe rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 12,000 z’amazi ku munsi, ariko imirimo irimo gukorwa izatuma hiyongeraho meterokibe 36,000, ubushobozi bwose bukagera kuri meterokibe 48,000 ku munsi.
Kugeza ku wa 30 Kanama 2026, imirimo yari igeze kuri 60.91%. Umushinga ushyirwa mu bikorwa na WASAC Group, ku nkunga y’imari ya Exim Bank Hungary.
Amazi azava mu Kiyaga cya Mugesera
Uyu mushinga ntabwo ugizwe gusa no kubaka ahatunganyirizwa amazi hashya.
Harimo kubaka uruganda rushya rushobora gutunganya meterokibe 36,000 ku munsi no kuvugurura urwari rusanzweho. Harimo kandi kubaka ahantu hashya ho kuvoma amazi mu Kiyaga cya Mugesera, imiyoboro iyageza aho atunganyirizwa n’iyohereza ayatunganyijwe, sitasiyo iyasunika ndetse n’ikigega cya meterokibe 5,000 kizubakwa i Kimicanga.
Iyo ibikorwa byose bizaba byuzuye, ubushobozi bwo gutanga amazi buziyongeraho meterokibe 36,000 ku munsi ugereranyije n’ubusanzwe, bikaba bitegerejweho kugabanya igitutu giterwa n’ubwiyongere bw’abaturage n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana n’uduce tuhakikije.
Amazi azava mu Kiyaga cya Mugesera
Ku wa 23 Nzeri 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, yasuye uyu mushinga kugira ngo arebe aho imirimo igeze.
Yasabye abawushyira mu bikorwa kwihutisha imirimo isigaye kugira ngo uruganda rutangire kugeza amazi ku baturage b’ahateganyijwe.
Yagize ati:
“Tugomba kwihutisha imirimo isigaye kugira ngo uyu mushinga utangire kugeza amazi ahateganyijwe, cyane cyane i Rwamagana n’i Kigali, aho ikenerwa ry’amazi rikomeje kwiyongera kubera umuvuduko w’imiturire.”
Kigali na Rwamagana bikomeje kwaguka
Icy’ingenzi muri uyu mushinga ni uko uteganyijwe mu gihe ibice uzagezamo amazi bikomeje kugira ubwiyongere bw’abaturage n’imiturire, ibintu bijyana no kwiyongera kw’ingano y’amazi akenerwa buri munsi.
MININFRA igaragaza ko kwagura Karenge bizafasha kongera ubwizerwe bwa serivisi z’amazi, bigashyigikira iterambere rya Rwamagana, Kigali n’ibindi bice bihegereye.
Ku rwego rw’igihugu, uyu mushinga uri mu bikorwa byagutse byo kongera ibikorwa remezo by’amazi kugira ngo ubushobozi bwo kuyatanga bukomeze kujyana n’umuvuduko w’iterambere ry’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi gishobora kuba amateka i Kigali na Rwamagana kubera umushinga wa Karenge ugeze kuri 60.9%