Kohereza indege n’abapilote: Ubufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways bukomeje kwaguka

Aimable Dusabimana ·

Kohereza indege n’abapilote: Ubufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways bukomeje kwaguka

Sosiyete y’indege ya Qatar Airways, yohereje bamwe mu bapilote bayo bamenyereye gutwara indege zo mu bwoko bwa Airbus A330 gukorera by’agateganyo muri RwandAir, mu gihe iyi sosiyete yo muri Qatar yasezereye indege zayo za nyuma zo muri ubwo bwoko.

Amakuru yatangajwe na Reuters kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, avuga ko abapilote basaga 12 ba Qatar Airways bahawe amahirwe yo kujya gukorera muri RwandAir mu buryo bw’agateganyo, buzwi nka secondment.

Qatar Airways yemeje aya makuru, ivuga ko ari gahunda abapilote bahitamo ku bushake kandi igamije kubafasha gukomeza kubona amasaha yo gutwara indege, ari na ko bafasha RwandAir mu bikorwa byayo.

Umuvugizi wa Qatar Airways yagize ati:

“Itsinda ry’abapilote ba Qatar Airways batwara A330 ryahawe amahirwe yo kujya gukorera RwandAir by’agateganyo ku bushake.”

Yongeyeho ko iyi gahunda ifasha abapilote gukomeza kuguruka, ikanunganira ibikorwa by’izi sosiyete zombi.

Iki cyemezo kije mu gihe RwandAir na yo iri kongera umubare w’indege nini za Airbus A330 ikoresha mu ngendo ndende.

Muri Kanama 2026, iyi sosiyete yatangaje ko yakiriye indege ya mbere muri eshanu za A330 ziteganyijwe kwinjira mu ndege zayo. Reuters ivuga ko imwe mu ndege za A330 zari zarakoreshejwe na Qatar Airways yabonye nyirayo mushya muri RwandAir muri uyu mwaka.

RwandAir kandi iri gushaka abapilote bashya bafite ubunararibonye kuri Airbus A330. Ku rubuga rwayo rwo gushakiraho abakozi, harimo imyanya ya A330 Captain na A330 First Officer, bikajyana na gahunda yayo yo kwagura ingendo zerekeza cyane cyane mu Burayi no muri Aziya.

Qatar Airways yo yafashe icyemezo cyo gusezerera A330 yari isigaje nyuma y’uko intambara ya Iran ikomeje kugira ingaruka ku bwikorezi bwo mu kirere mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Reuters ivuga ko kuva intambara yatangira, ibiciro bya lisansi ikoreshwa n’indege byikubye hafi kabiri, bituma indege zishaje kandi zikoresha lisansi nyinshi zirushaho guhenda kuzikoresha.

Indege enye za A330 Qatar Airways yari yarakodesheje muri Oman Air zari zitezwe gukomeza gukora kugeza mu 2026, ariko ntizigeze zinjira mu ngendo zisanzwe z’ubucuruzi. Zimwe muri zo zakomeje guhagarara i Doha no muri Teruel muri Espagne, mu gihe ebyiri zari i Doha ziteganyijwe gusubizwa sosiyete yazikodesheje mu Ukwakira.

Nubwo Qatar Airways iri kugabanya indege zimwe zishaje, irateganya gukomeza kuvugurura no kongera indege zayo. Iyi sosiyete yavuze ko mu myaka itanu iri imbere iteganya kwakira indege nshya 138, naho hagati ya Nzeri 2026 n’impera za 2027 ikazakira indege nshya 19 mu gihe izaba yasezereye izindi esheshatu.

RwandAir na Qatar Airways zisanzwe zifitanye ubufatanye burimo gahunda ya codeshare, ituma zishobora guhuza ingendo no korohereza abagenzi kugera mu byerekezo bitandukanye bakoresheje sosiyete zombi. Reuters yavuze ko RwandAir itigeze isubiza ubusabe bwayo bwo kugira icyo ivuga kuri iyi gahunda yo kwakira abapilote ba Qatar Airways.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza