U Rwanda na Chery byasinyanye amasezerano yo guteranyiriza imodoka z’amashanyarazi imbere mu gihugu

Aimable Dusabimana ·

U Rwanda na Chery byasinyanye amasezerano yo guteranyiriza imodoka z’amashanyarazi imbere mu gihugu

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezerano y’ishoramari n’ibigo bya Ecofleet Solutions Ltd na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije gushinga uruganda ruteranyirizwamo imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere inganda zo mu gihugu n’ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Aya masezerano yatangajwe na RDB ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ashyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wayo, Jean-Guy K. Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd, Aubin Rukera, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Chery Holding Rwanda Ltd, Mohammed Hady N. Tabriz.

RDB yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bw’inganda zo mu gihugu.

Ni umushinga uteganyijwe gufasha u Rwanda kongera ibikorwa byo guteranyiriza imodoka imbere mu gihugu, aho gukomeza gushingira cyane ku modoka zitumizwa mu mahanga zamaze guteranywa.

Mu yandi masezerano ajyanye n’uyu mushinga, Ecofleet Solutions yumvikanye na Chery Holding Rwanda ku kugura bisi 300 zikoresha amashanyarazi, zizifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi rusange.

Muri izo bisi, biteganyijwe ko 200 zizateranyirizwa mu Rwanda, mu gihe izindi 100 zizakorerwa mu Bushinwa.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, yasobanuye ko bisi 100 za mbere ziteganyijwe kuboneka bitarenze Werurwe 2027, naho izindi 200 zikazatangwa bitarenze Ukuboza 2027.

Uyu mushinga uje ukurikira izindi ntambwe zatewe mu biganiro byahuje u Rwanda n’ikigo Chery Holding Group cyo mu Bushinwa, gisanzwe gikora imodoka z’ubwoko butandukanye.

Muri Mata 2025, RDB na Chery Holding Group byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, ingufu zisukuye, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri Mata 2026, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Xu Hui, Visi Perezida wa Chery Holding Group akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rich Resource International Investment, byibanze ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda, harimo n’umushinga wo gushinga uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ku wa 18 Nzeri 2026, Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd agamije gushyiraho uru ruganda.

Aya masezerano mashya yashyizweho umukono na RDB, Ecofleet Solutions na Chery Holding Rwanda ni indi ntambwe iganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Chery Holding Group yashinzwe mu 1997, ifite icyicaro mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui mu Bushinwa. Ni kimwe mu bigo bikomeye by’Abashinwa bikora imodoka, birimo izikoresha lisansi, amashanyarazi n’izikoresha byombi.

Mu bwoko bw’imodoka iki kigo gikora harimo Chery, Jetour, Exeed na iCar, zimwe muri zo zikaba zisanzwe zicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

U Rwanda na Chery byasinyanye amasezerano yo guteranyiriza imodoka z’amashanyarazi imbere mu gihugu

Gushinga uru ruganda mu Rwanda bishobora gutanga amahirwe mashya y’akazi, guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’imodoka no gufasha ibindi bigo bitanga serivisi zijyanye n’ubwikorezi n’inganda.

Bishobora kandi gufasha mu kugabanya amafaranga akoreshwa mu gutumiza imodoka zamaze guteranywa mu mahanga, bitewe n’urwego ibikorwa byo guteranyiriza imodoka mu gihugu bizageraho.

U Rwanda rusanzwe rushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye.

Aya masezerano yatangajwe na RDB ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ashyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wayo, Jean-Guy K. Afrika

Umuyobozi Mukuru wa Chery Holding Rwanda Ltd, Mohammed Hady N. Tabriz

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd, Aubin Rukera ashyira umukono kuri aya masezerano

RDB yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza