U Rwanda rugiye kugira uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi

U Rwanda rugiye kugira uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd. Uyu mushinga uje nyuma y’uko Chery yari imaze kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, ikanafungura aho imurikira imodoka zayo i Kigali.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije gushyiraho uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.
Iki cyemezo kije gishyira uyu mushinga ku rundi rwego nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Chery Holding Group, kimwe mu bigo bikomeye byo mu Bushinwa bikora imodoka z'amashanyarazi.
Muri Mata 2026, Perezida Kagame yakiriye Xu Hui, Chairman wa Rich Resource International Investments akaba na Visi Perezida n'Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Chery Holding Group. Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda, harimo n’umushinga wo kuhakorera uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ibyo biganiro na byo byari byarabanjirijwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu 2025 hagati ya RDB na Chery Holding Group, agamije ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, ingufu zisukuye, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Chery yari isanzwe yarageze ku isoko ry’u Rwanda
Mbere y’uko hemezwa gahunda yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda, Chery yari yamaze gutangira ibikorwa byayo ku isoko ry’igihugu.
Muri Mata 2026, Chery Automobile yatangaje ko yinjiye ku mugaragaro ku isoko ry’u Rwanda, ifungura aho imurikira imodoka zayo i Kigali. Mu modoka yagaragaje icyo gihe harimo HIMLA, iCAUR V27 na iCAUR V23.
Uru ruganda rugaragaza kandi Chery QQ3, imodoka nto y’amashanyarazi, mu modoka iri kumenyekanisha ku isoko ry’u Rwanda. Chery ivuga ko ibikorwa byayo bigera mu bihugu birenga 130.
HIMLA yo igaragazwa nk’imodoka yo mu bwoko bwa pickup ikoresha amashanyarazi, ifite moteri ebyiri ndetse n’ubushobozi bwo gukoresha amapine yose ane mu kuyigendesha.
HIMLA ikorwa na Chery ifite moteri ebyiri ndetse n’ubushobozi bwo gukoresha amapine yose ane
iCAUR V27 yo ikoresha uburyo buhuza moteri y’amashanyarazi n’indi moteri ifasha kongera umuriro, aho bumwe mu bwoko bwayo igaragazwa nk’ishobora gukora urugendo rusange rurenga ibilometero 1,200.
Kwinjira kwa Chery mu Rwanda rero ntikugarukiye ku kuzana no kugurisha imodoka gusa. Umushinga wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri uteganya ko ibikorwa byayo bigera no ku guteranyiriza imodoka imbere mu gihugu.
Uruganda rushobora guhindura urwego rw’imodoka z’amashanyarazi
Guteranyiriza imodoka mu Rwanda bishobora gutuma hari ibikorwa byinshi bikorerwa imbere mu gihugu aho kuzitumiza zaramaze gukorwa zose. Icyakora, kugeza ubu Guverinoma na Chery ntibaratangaza umubare w’akazi uyu mushinga uzatanga cyangwa ingano y’ibikorwa bizakorerwa muri uru ruganda.
Uyu mushinga kandi uje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi. Muri Mata 2026, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yategetse ibigo bya Leta ko nibura 30% by’imodoka nshya bigura zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa.
Chery Rwanda na yo isanzwe igaragaza serivisi zijyanye no gukoresha imodoka z’amashanyarazi, harimo kugereranya ikiguzi cyo gukoresha imodoka ya lisansi n’icyo gushyira umuriro mu modoka y’amashanyarazi.
Imwe mu mpamvu Chery Rwanda itanga igaragaza ko imodoka z’amashanyarazi zishobora gukurura abakiliya ni ikinyuranyo kinini mu mafaranga akoreshwa kuri lisansi n'amashanyarazi.
Urugero ni uburyo ku muntu ukora hafi kilometero 50 ku munsi, imodoka isanzwe ikoresha lisansi ishobora kujya imutwara hafi 375,000 Frw ku kwezi. Chery QQ3 y’amashanyarazi yo, ishyiriwemo umuriro mu rugo, ishobora gukoresha nk'angana na 50,000 Frw ku kwezi, bivuze kuzigama arenga 320,000 Frw buri kwezi, cyangwa hafi miliyoni 3.85 Frw ku mwaka.
Ku zindi modoka nini, ikinyuranyo na cyo kirigaragaza. iCAUR V23 ishobora gukoresha 85,700 Frw ku kwezi, bigatanga kuzigama 288,700 Frw buri kwezi, mu gihe HIMLA ishobora gukoresha 91,500 Frw ku kwezi, bigasigira nyirayo 282,900 Frw ugereranyije n’imodoka ya lisansi. Iyo mibare ishobora guhinduka bitewe n’intera umuntu agenda, uburyo atwara imodoka n’igiciro cy’amashanyarazi.
Icyemezo cyo kubaka uruganda rero gishobora kuba intambwe iva ku kuba Chery icuruza imodoka mu Rwanda ikagera ku kuba zimwe muri zo ziteranyirizwa mu gihugu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd
Gusa hari amakuru y’ingenzi ataratangazwa. Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ntirigaragaza aho uruganda ruzubakwa, amafaranga azarushorwamo, ubushobozi ruzaba rufite bwo guteranya imodoka, ubwoko bw’imodoka ruzatangiriraho cyangwa igihe ruzatangirira gukora.
Ibyo ni byo bizatanga ishusho irambuye y’ingano y’uyu mushinga, ariko icyamaze kwemezwa ni uko Chery Holding Rwanda Ltd igiye kuva ku rwego rwo kugira imodoka ku isoko ry’u Rwanda ikagera no ku mushinga wo kuziteranyiriza imbere mu gihugu.
QQ3, imwe mu modoka zageze no ku isoko ry'u Rwanda za Chery
Izi modoka zimaze kugera ku isoko mu bihugu bitandukanye ku Isi
Chery izwiho gukora imodoka zigenda ibilometero byinshi