U Rwanda rwafunguye amarembo y’ishoramari rishya mu mishinga ifitanye isano na Formula 1

Aimable Dusabimana ·

U Rwanda rwafunguye amarembo y’ishoramari rishya mu mishinga ifitanye isano na Formula 1

U Rwanda rugiye kongera imbaraga mu gukurura abashoramari mpuzamahanga, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rusinyanye amasezerano n’ikigo Raffles Family Office (RFO) cyo muri Aziya, agamije gushakira igihugu ishoramari rishya rya miliyoni amagana z’amadolari ya Amerika mu myaka iri imbere.

Aya masezerano yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi icyenda u Rwanda rugiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix, riteganyijwe gutangira kubera mu Bugesera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Raffles Family Office izifashisha imikoranire ifitanye n’abaherwe, imiryango ifite imitungo myinshi n’abashoramari bo muri Aziya na Afurika, kugira ngo ibereke amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, inabafashe guhura n’abafatanyabikorwa mu mishinga itandukanye.

Mu mishinga izashyirwa imbere harimo uwa Airport City, amahoteli, ubukerarugendo, imyidagaduro, imitungo itimukanwa, ibikorwaremezo na serivisi zifitanye isano n’iterambere riteganyijwe mu Bugesera, Kigali, Musanze no mu bindi bice by’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Raffles Family Office, Chi Man Kwan, yavuze ko bishimiye gukorana na RDB mu gufasha abashoramari kubona amahirwe ari mu Rwanda.

Yagize ati:

“Twishimiye gukorana na RDB kuri uyu mushinga ushimishije. Ubu bufatanye bushyiraho uburyo bwiza bwo gufasha abakiliya bacu gushakisha amahirwe y’ishoramari mu nzego u Rwanda rwashyize imbere, zirimo siporo, imyidagaduro n’ibikorwaremezo.”

Yakomeje avuga ko guhuza umuyoboro w’abashoramari mpuzamahanga wa RFO n’ubufasha bwa RDB bizafasha gukurura ishoramari rirambye mu mishinga y’iterambere ry’u Rwanda.

Formula 1 yitezweho gufungura andi mahirwe y’ishoramari

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko kwakira Formula 1 ari amahirwe akomeye ashobora gufasha u Rwanda gukurura ishoramari rirenze kure ibikorwa by’amasiganwa y’imodoka.

Yagize ati:

“Formula 1 ni umusemburo w’icyerekezo cyagutse cyane cy’ishoramari mu Rwanda. Uruhare rw’abikorera ni ingenzi mu buryo twahisemo, kuko amahirwe y’ishoramari arenze kure umuhanda w’amasiganwa, akagera mu bwikorezi bwo mu kirere, amahoteli, ubukerarugendo, imyidagaduro, imitungo itimukanwa na serivisi.”

Jean-Guy Afrika yavuze ko ubufatanye na Raffles Family Office buzongera imbaraga mu bikorwa byo gushaka no gukurura abashoramari b’abikorera.

Yongeyeho ati:

“Twishimiye ko abandi bashoramari b’abikorera bagira uruhare mu kubaka ibikorwa by’ubucuruzi, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu burambye, ku buryo inyungu zizakomeza kuboneka na nyuma y’iminsi y’irushanwa.”

Abahagarariye u Rwanda n’abahagarariye Raffles Family Office mu muhango wo gusinya amasezerano wabereye muri Singapore

U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kwakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10, aho isiganwa rya mbere rizabera ku muhanda wihariye uzubakwa mu Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali.

Iri rushanwa rizaba risubiye ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka myinshi, kuko riheruka kuhaberera mu 1993, muri Afurika y’Epfo.

Raffles Family Office yatangiye kwegera abashoramari

Raffles Family Office, ifite icyicaro muri Hong Kong na Singapore, isanzwe itanga serivisi zo gucunga imitungo no kugira inama abantu n’imiryango y’abaherwe ku bijyanye n’ishoramari.

Iki kigo gifite kandi ibikorwa mu mijyi irimo Bangkok, Beijing, Shanghai na Taipei.

Mu ntangiriro za 2026, cyafunguye ibiro bigihagarariye i Kigali, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda no kurushaho gukurikirana amahirwe y’ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

RDB yatangaje ko Raffles Family Office yatangiye ibiganiro n’abashoramari bashobora gushora imari mu Rwanda, ndetse ikaba iteganya kubategurira ingendo zo gusura igihugu, kureba imishinga ihari no kuganira n’abafatanyabikorwa bashobora gukorana.

Nubwo intego y’ubu bufatanye ari ugukurura miliyoni amagana z’amadolari, nta mubare nyakuri w’amafaranga amaze kwemezwa cyangwa igihe azatangirira gushorwa byatangajwe.

Aya masezerano agaragaza uburyo u Rwanda rwifuza kubyaza umusaruro imishinga minini irimo Formula 1 n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kugira ngo ibe imbarutso y’ishoramari rishya, ihangwa ry’imirimo n’iterambere ry’ubukungu rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, na Chi Man Kwan, Umuyobozi Mukuru wa Raffles Family Office, ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye muri Singapore

Jean-Guy Afrika na Chi Man Kwan bamaze gusinya amasezerano agamije gukurura ishoramari ry’abikorera mu Rwanda

Ifoto rusange y’abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya RDB na Raffles Family Office

Jean-Guy Afrika na Chi Man Kwan hamwe n’abandi bitabiriye ibiganiro bya Raffles Family Office Dialogue byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Rwanda as a Gateway: Connecting Asian Wealth with Africa’s Growth”

Igishushanyo cy’umuhanda w’isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix uteganyijwe kubakwa mu Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera

Jean-Guy Afrika mu ruzinduko arimo muri Aziya yanabonanye na Bennett Neo, Umuyobozi Mukuru wa Mandai Wildlife Group, baganira ku bufatanye busanzwe buri hagati y’impande zombi mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Yanasuye icyanya cy’inyoni cyiswe “Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa” kiri muri Mandai Bird Paradise i Singapore, kigaragaza urusobe rw’ibinyabuzima by’u Rwanda ku bantu bo muri Singapore n’ahandi

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza