Abadepite bo muri Amerika bashimangiye ko igihugu cyabo gikwiye gukomeza gukorana n’u Rwanda

Bruno I. Bagambiki ·

Abadepite bo muri Amerika bashimangiye ko igihugu cyabo gikwiye gukomeza gukorana n’u Rwanda

Abadepite Trent Kelly na Brett Guthrie bavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Amerika, bashimangira ko umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomeza.

Abadepite babiri bo muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trent Kelly na Brett Guthrie, bagaragaje ko igihugu cyabo gikwiye gukomeza gukorana n’u Rwanda, bavuga ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere rya Afurika.

Ibi babigarutseho ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu birori bya Rwanda–USA Congressional Breakfast byabereye i Washington, byateguwe n’ Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku bufatanye na Trent Kelly.

Kelly yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye, anashimangira ko Perezida Paul Kagame afite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’iry’umugabane wa Afurika. Yavuze ko Amerika ikwiye gukomeza umubano n’ibihugu bigaragaza ubushake bwo guteza imbere imibereho y’abaturage babyo, yagize ati:

“U Rwanda ni igihugu cyihariye, na Perezida Kagame ni umuntu wihariye. Hari byinshi akora bidateza imbere u Rwanda gusa, ahubwo bigirira akamaro na Afurika yose. Buri gihe nishimira kuvuga ko u Rwanda ari inshuti yacu, kandi bizakomeza kuba uko.”

Senateri Trent Kelly ageza ijambo ku bitabiriye inama ya US-Rwanda Congressional Breakfast

Depite Brett Guthrie, uyobora Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko gusura u Rwanda byatumye arushaho kurumenya, bitandukanye n’uko yari aruzi mbere. Yavuze ko yishimiye imikorere y’inzego, umurava w’abaturage no kubahiriza amategeko.

U Rwanda na Amerika bishimira gukomeza ubufatanye

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Usta Kaitesi.

Dr. Kaitesi yashimiye Abanyamerika bagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibihugu byombi bishobora kurushaho gukorana mu ikoranabuhanga rigezweho, ishoramari, ubucuruzi n’ubushakashatsi mu isanzure.

Dr Usta Kaitesi ageza ijambo ku bitabiriye inama ya US-Rwanda Congressional Breakfast

Ibi bije bikurikira uruzinduko rw’intumwa za Kongere ya Amerika mu Rwanda muri Nyakanga 2026, ubwo zahuraga na Perezida Kagame zikaganira ku bufatanye mu buzima, ingufu n’ishoramari

Amateka y’umubano w’u Rwanda na Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda byashyizeho umubano wa dipolomasi mu 1962, nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge. Ambasade ya Amerika i Kigali na yo ishingwa muri uwo mwaka.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kwaguka, Amerika igira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no gufasha u Rwanda mu kongera kubaka igihugu. Mu 1998, Perezida Bill Clinton yasuye u Rwanda, asaba imbabazi ku kuba igihugu cye cyarananiwe kugira icyo gikora ngo gihagarike Jenoside.

Mu myaka yakurikiyeho, ubufatanye bwagutse mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, umutekano, kubungabunga ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari.

Nubwo umubano wagiye urangwamo n’ibitekerezo bitandukanye ku bibazo birimo umutekano wo mu karere n’uburenganzira bwa muntu, ibihugu byombi byakomeje ibiganiro n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kugeza n’uyu munsi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza