Abanyarwanda batuye New York, New Jersey na Connecticut basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Ibanze ·

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva aganiriza Abanyarwanda batuye mu gace ka New York

Ubwo yahuraga n’Abanyarwanda batuye muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimiye uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’u Rwanda, abagaragariza amahirwe yo gushora imari, gusangiza abandi ubumenyi n’ubunararibonye no kubaka ubufatanye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu, agaragariza abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amahirwe bafite yo kurigiramo uruhare binyuze mu ishoramari, gusangiza abandi ubumenyi n’ubunararibonye bafite no kubaka ubufatanye.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, i New York, ubwo yahuraga n’Abanyarwanda batuye mu gace kazwi nka Tri-State, gahuriwemo na Leta za New York, New Jersey na Connecticut.

Iyi nama yabaye mu cyumweru Minisitiri w’Intebe yamaze i New York ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81), aho ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, yagejeje ijambo ry’u Rwanda ku bihugu bigize Loni mu biganiro rusange by’iyo Nteko.

Nk’uko urubuga rw’amakuru Umunota rwabitangaje, muri ibi biganiro Minisitiri w’Intebe yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, n’abandi bayobozi.

Gushora imari no gusangiza igihugu ubumenyi

Mu butumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) byashyize ahagaragara bukeye bwaho, byavuze ko Minisitiri w’Intebe yahuye n’abo Banyarwanda, “abaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda ndetse anashimira uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu.”

Primature yakomeje igira iti: “Yabagaragarije kandi amahirwe Abanyarwanda baba mu mahanga bafite yo gushora imari mu Rwanda, gusangiza abandi ubumenyi n’ubunararibonye bafite, kubaka ubufatanye no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.”

Umwe mu bafashe ijambo mu biganiro byahuje Abanyarwanda batuye muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut n’abayobozi b’u Rwanda i New York

Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu by’umwihariko binyuze mu mafaranga bohereza mu gihugu, akoreshwa mu bikorwa birimo ubucuruzi, guhanga imirimo no kugura imitungo itimukanwa.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko ayo mafaranga yavuye kuri miliyoni 379 z’amadolari ya Amerika mu 2021, agera kuri miliyoni 461 mu 2022 na miliyoni 505 mu 2023. Mu 2024 yagabanutseho gato agera kuri miliyoni 502 z’amadolari, nk’uko BNR yabitangaje muri Werurwe 2025.

Mu 2025 yazamutseho 27,3%, agera kuri miliyari 943 Frw, ahwanye n’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 640. Ni wo mubare munini kurusha iyindi yose yabayeho, nk’uko ikinyamakuru Financial Afrik cyabitangaje gishingiye ku mibare ya BNR.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva (hagati) mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu Banyarwanda bitabiriye ibiganiro i New York

Abanyarwanda batuye muri Amerika

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Bimukira (IOM) bwiswe “Mapping the Rwandan Diaspora in the United States of America” (Ishusho y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), bwasohotse mu 2023, bwagereranyije ko mu 2020 muri Amerika hari Abanyarwanda bagera ku 11.325, hashingiwe ku mibare y’abavukiye mu Rwanda batuye muri icyo gihugu, iy’abanyeshuri n’iy’abahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Mu Banyarwanda 460 ubwo bushakashatsi bwabajije, Leta ya New York ni yo yabarizwagamo benshi kurusha izindi, kandi 86% muri bo bavuze ko boherereza amafaranga imiryango yabo n’inshuti zabo. Bwanagaragaje ko kuva mu 2013 Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C. yafashije Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye bya Amerika gushinga amashami 28 y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Amerika (USRCA), buri shami rikitwa Rwandan Community Abroad (RCA), harimo n’iry’Umujyi wa New York.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bakurikiye ijambo ryatangwaga

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane hari ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga (Rwandan Community Abroad Unit), rifite inshingano zo kubegera, kubaha serivisi no kubarengera, kubagezaho amakuru ku bibera mu gihugu, ku ngamba za Leta no ku mahirwe y’ubufatanye, no guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati yabo n’u Rwanda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza