Abanyarwanda bazongera guhabwa viza za Afurika y’Epfo bitarenze Kamena 2027

Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bazongera guhabwa viza zo kujya muri Afurika y’Epfo bitarenze Kamena 2027, ariko bishobora no kubaho mbere y’icyo gihe, nk’uko Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane, uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda, yabitangaje.
Yabitangarije mu kiganiro The Context cy’ikinyamakuru The New Times, cyasohotse ku wa 23 Ukwakira 2026, nyuma y’icyumweru kimwe ashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ambasaderi Hlungwane yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Afurika y’Epfo iri kugerageza uburyo bwo gusaba viza kuri internet, buzafasha abasaba kubona igisubizo vuba.
Umunyamakuru wa The New Times yamubajije niba hari ibindi bikorwa byihariye bya tekiniki biri gukorwa hagamijwe gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe, uretse gahunda rusange ivuguruye Afurika y’Epfo iri gutegura ku itangwa rya viza.
Mu kumusubiza Ambasaderi Hlungwane yavuze ko icyemezo cyo gukuraho ihagarikwa ry’izo viza cyamaze gufatwa, hasigaye kunoza uburyo bwo kuzikoresha. Yagize ati:
“Icyemezo cyo gukuraho ihagarikwa ry’izo viza cyarafashwe, ibya tekiniki ubu barimo gukora kuri sisitemu, uburyo icyemezo kizashyirwa mu bikorwa, kandi barimo gukorwa ku bufatanye n’andi mashami ya Leta ya Afurika y’Epfo harimo iy’ikoranabuhanga ndetse n’iyi itumanaho.”
Yakomeje avuga ko nubwo Abaminisitiri b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro i Pretoria, birimo kwemeranya gusubizaho viza ku Banyarwanda bakaniha igihe bizaba byakozwe, iyi gahunda ya viza ishyirwa mu bikorwa n’ishami ritari iry’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Yagize ati:
“Intambwe ya mbere ni uguhura kwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, bakanagena igihe ntarengwa aricyo Kamena 2027, gusa visa zacu zicungwa n’irindi shami ritari ishami ry’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ariryo shami rya Home Affairs rikaba ririmo gukora izindi ntambwe za tekiniki.”
Abajijwe niba Abanyarwanda bazajya bahabwa viza bageze ku kibuga cy’indege, nk’uko Abanyafurika y’Epfo bazihabwa iyo bageze mu Rwanda, Hlungwane yavuze ko Afurika y’Epfo idatanga viza muri ubwo buryo. Ahubwo ikuraho viza burundu ku bihugu bimwe, nk’uko iherutse kubigenza kuri Kenya.
Afurika y’Epfo yari yarahagaritse gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari warazambye, guhera mu 2014.
Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane ashyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zo guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda
Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane The Context cy’ikinyamakuru The New Times.