Afurika y’Epfo ivuga ko idakingira abo u Rwanda rushinja ibyaha, ariko ko ihambiriwe n’amategeko y’impunzi

Yvan Mukiza ·

Afurika y’Epfo ivuga ko idakingira abo u Rwanda rushinja ibyaha, ariko ko ihambiriwe n’amategeko y’impunzi

Afurika y’Epfo yatangaje ko idakingira abantu u Rwanda rushinja ibyaha bari ku butaka bwayo, ariko ko igomba kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyizeho umukono, nk’uko Komiseri Mukuru wayo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane, abitangaza.

Yabivugiye mu kiganiro The Context cy’ikinyamakuru The New Times, cyasohotse ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Hlungwane yavuze ko igihugu cye kizi ko hari abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo, barimo abo u Rwanda rwifuza ko boherezwa bakaryozwa ibyaha rubashinja. Yasobanuye ko benshi muri bo bahawe ubuhungiro, bityo hakaba hari amategeko agomba kubahirizwa mu gihe cyo gusuzuma ikibazo cyabo.

Yagize ati: “Ntabwo turi kubakingira, ariko natwe tuboshywe n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi twashyizeho umukono.”

Hlungwane yasobanuye ko, bitandukanye n’ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bwongereza, amategeko ya Afurika y’Epfo atayiha ububasha bwo kuburanisha ibyaha bya Jenoside byakorewe mu kindi gihugu. Icyakora, yavuze ko hari inzira z’ubutabera mpuzamahanga zishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo nk’ibyo.

Yavuze ko Afurika y’Epfo, nk’igihugu cyemera ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), itazazuyaza gukorana na rwo mu gihe rwayisaba gufata cyangwa kurushyikiriza umuntu ukurikiranyweho ibyaha biri mu bubasha bwarwo.

Icyakora, ICC ifite ububasha ku byaha byakozwe guhera ku wa 1 Nyakanga 2002, bityo ntishobora kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hlungwane yashimangiye ko ikibazo cy’abantu u Rwanda rushinja ibyaha bari muri Afurika y’Epfo atari ingingo ikwiye kwirindwa mu biganiro by’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Abantu benshi batekereza ko ari ingingo itoroshye kuganiraho. Kuri jye, si ingingo itoroshye.”

Yavuze ko Minisiteri z’Ubutabera z’ibihugu byombi zizaganira kuri iki kibazo mu nama ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubutwererane, iteganyijwe kubera mu Rwanda mu 2027, kugira ngo harebwe uburyo cyakemurwa hubahirijwe amategeko.

Yongeye gushimangira ko abantu bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo batazemererwa gukoresha ubutaka bwayo mu gutegura ibikorwa bigamije guhirika ubutegetsi bw’ikindi gihugu.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda na Afurika y’Epfo biri mu rugendo rwo kuzahura umubano wabyo wari warazambye mu 2014, ubwo ibihugu byombi byirukanaga bamwe mu badipolomate.

Ku wa 17 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, agirana ibiganiro na mugenzi we Ronald Lamola, byibanze ku kuzahura umubano no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Hlungwane yavuze ko igihugu cye kizi ko hari abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza