Alexis Kamuhire yahererekanyije ububasha na Claudette Mukashyaka mu biro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Bruno I. Bagambiki ·

Alexis Kamuhire yahererekanyije ububasha na Claudette Mukashyaka mu biro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Umugenzuzi Mukuru mushya w’Imari ya Leta, Claudette Mukashyaka, yashyikirijwe ububasha na Alexis Kamuhire wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya.

Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026, witabirwa na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Imari n’Imiyoborere, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, hamwe n’abagize ubuyobozi bukuru bwa OAG.

Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Alexis Kamuhire wari kuri uyu mwanya kuva mu 2021. Icyemezo cyo kumugira muri uyu mwanya cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma yemezwa na Sena ku wa 29 Ukwakira.

Mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru, Mukashyaka yari Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imbere mu kigo cy’imari cya I&M Bank Rwanda. Afite uburambe mu bugenzuzi bw’imari no gucunga ibyago mu bigo, aho yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’igenzura n’imikorere y’inzego.

Kamuhire Alexis yari amaze imyaka itanu ayobora OAG, urwego rufite inshingano zo kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, no kugeza raporo z’ubugenzuzi ku Nteko Ishinga Amategeko.

Alexis Kamuhire ahererekanya ububasha na Mukashyaka Claudette

Ifoto y’urwibutso ya Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, Mukashyaka Claudette na Alexis Kamuhire nyuma yo guhererekanya ububasha

Ifoto y’urwibutso irimo abayobozi bacyuye igihe, abashya, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana ndetse n’abagize ubuyobozi bukuru bwa OAG

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza