Amatora muri Sudani y’Epfo ashobora guhungabanya umutekano wari amaze igihe wubakwa

Umuryango w’Abibumbye na Afurika Yunze Ubumwe byagaragaje impungenge ku matora ateganyijwe muri Sudani y’Epfo ku wa 22 Ukuboza 2026, bitewe n’umutekano muke, kutumvikana kwa politiki n’imbogamizi mu myiteguro yayo.
Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagaragaje impungenge ko amatora ateganyijwe muri Sudani y’Epfo ashobora guteza ikindi kibazo cya politiki n’umutekano, mu gihe igihugu kigihanganye n’ingaruka z’intambara n’amakimbirane hagati y’abanyapolitiki.
Aya matora ateganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2026, akaba ari yo ya mbere rusange kuva Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge mu 2011. Yagiye asubikwa inshuro nyinshi bitewe n’umutekano muke no kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yo mu 2018.
Intumwa yihariye ya Afurika Yunze Ubumwe kuri Sudani y’Epfo, Jakaya Kikwete, yasabye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gufasha kugira ngo amatora azabe mu mahoro. Yagaragaje ko amatora atateguwe neza cyangwa arangwa n’ihohoterwa ashobora gusubiza igihugu mu bibazo bikomeye.
Kutumvikana kwa politiki n’umutekano muke bikomeje kuba imbogamizi
Mu bibazo bikomeye biri mu gihugu harimo kutumvikana hagati ya Perezida Salva Kiir n’abatavuga rumwe na we, barimo Riek Machar ukomeje gufungirwa iwe, ndetse n’imirwano ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe amahoro n’umutekano na yo yagaragaje ko hakiri ibibazo by’amikoro, imitegurire y’amatora no kutumvikana ku ruhare rw’amashyaka atandukanye.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo buvuga ko amatora akenewe kugira ngo igihugu kirangize inzibacyuho ya politiki kandi gikomeze kubaka amahoro.
Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abantu hafi miliyoni 10 bakeneye ubutabazi muri iki gihugu, barimo miliyoni 7.5 bahanganye n’ibura ry’ibiribwa. Ibi byiyongera ku mpungenge z’uko amatora ashobora gukorwa mu gihe ibibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage bitarakemuka.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ahura na Riek Machar mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Leta y’Ubumwe mu buhuza bwa Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka Hemedti (ufashe ibiganza byabo bombi) mu Ukuboza 2019