Amb. Wellars Gasamagera yasubiye muri Sena ahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO, ryemeje Amb. Wellars Gasamagera nk’Umusenateri uzarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, mu Nama Rusange isanzwe y’igihembwe y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Gasamagera aje kuri uyu mwanya nyuma ya Senateri Mukabalisa Donatilla witabye Imana muri Nyakanga 2026. Nk’uko Ihuriro ryabitangaje, Gasamagera ni we wahiswemo kugira ngo arihagararire muri Sena, akazemezwa hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko.
Si ubwa mbere Amb. Gasamagera agiye muri Sena. Hagati ya 2003 na 2011, yabaye Umusenateri, aho yanabaye umwe mu bagize Komisiyo Ihoraho ishinzwe Politiki n’Imiyoborere Myiza ndetse akagira uruhare mu bikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga mu Nteko.
Mbere yaho, hagati ya 1997 na 2001, yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari. Yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Management Institute, RMI, ndetse aza guhagararira u Rwanda muri Angola no muri São Tomé and Príncipe.
Mu 2023, Gasamagera yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, asimbuye François Ngarambe. Yavuye kuri izo nshingano mu Ukuboza 2025, ubwo Amb. Christophe Bazivamo yatorwaga kumusimbura.
Amb. Gasamagera afite impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye na Public Administration yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada, ndetse afite n’ubunararibonye mu mirimo ya Leta, dipolomasi n’imiyoborere.
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO, ryemeje Amb. Wellars Gasamagera nk’Umusenateri uzarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama Rusange ya NFPO, abayobozi b’imitwe ya politiki bagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Iyi Nama Rusange kandi yasuzumye inemeza raporo y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, raporo y’imikoreshereze y’imari ndetse na raporo y’ubugenzuzi ku micungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro muri uwo mwaka.
Yanatoye kandi abagize Biro y’Ihuriro, barimo Hon. Ndagijimana Leonard wo muri PDC na Hon. Murangwa Hadidja wo muri PDI.
Amb. Wellars Gasamagera yasubiye muri Sena ahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki
Abayobozi b’imitwe ya politiki banagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Iyi Nama Rusange kandi yasuzumye inemeza raporo y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, raporo y’imikoreshereze y’imari ndetse na raporo y’ubugenzuzi ku micungire y’imari n’umutungo
Hanatowe abagize Biro y’Ihuriro, barimo Hon. Ndagijimana Leonard wo muri PDC na Hon. Murangwa Hadidja wo muri PDI.