Bamporiki yahawe icyizere cyo kongera kujya mu nshingano mu bayobozi 13 bashyizweho

Ibanze ·

Bamporiki yahawe icyizere cyo kongera kujya mu nshingano mu bayobozi 13 bashyizweho

Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yongeye guhabwa inshingano mu buyobozi, agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma y’imyaka ibiri ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Ibi bikubiye mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, rigaragaza abayobozi 13 bashyizwe mu myanya itandukanye, barimo Minisitiri, Umusenateri, ba Ambasaderi n’abayobozi b’ibigo.

Bamporiki yari yarahagaritswe ku nshingano ze muri Gicurasi 2022, nyuma aza gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ku wa 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, nyuma y’ubujurire ku gihano cy’imyaka ine yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku wa 18 Ukwakira 2024, Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bari barakatiwe n’inkiko, barimo Bamporiki Edouard. Yahise afungurwa ku wa 19 Ukwakira 2024, ashimira Perezida Kagame wamuhaye imbabazi.

Nyuma yo gufungurwa, Bamporiki yakomeje kugaragaza ko yishimira imbabazi yahawe, ndetse ku wa 19 Ukuboza 2025, mu Nama y’Inteko Rusange ya 17 ya FPR-Inkotanyi, asaba imbabazi mu ruhame imbere ya Perezida Kagame n’abandi banyamuryango b’uyu muryango.

Muri iyo nama, Bamporiki yavuze ko azi neza ko yakoze amakosa kandi ko iyo ataza guhabwa imbabazi yari kuba akiri mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Yashimiye Perezida Kagame kuba yaramuhaye imbabazi atararangiza igihano yari yarakatiwe, agaragaza ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Perezida Kagame, wari uyoboye iyo nama nka Chairman wa FPR-Inkotanyi, yamusubije amwibutsa ko ibyabaye bikwiye kumubera isomo, anamushishikariza kureba imbere.

Yagize ati: “Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo ubu tureba imbere tugiye gukora neza kurusha.”

Ku wa 19 Ukwakira 2026, ubwo hari hashize imyaka ibiri afunguwe, Bamporiki yongeye gushimira Perezida Kagame abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Uwari wunamye ntakibagirwe umunsi yunamuweho! Ntakibagirwe uwamwunamuye.”

Kuri ubu, Bamporiki ahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umuryango washinzwe mu 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ugamije guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko yashyizwe kuri uwo mwanya nyuma yo kubyumvikanaho na Unity Club Intwararumuri.

Muri izi mpinduka kandi, Uwacu Julienne, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye, Dr. Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede, naho Haguma Juan agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Mu kigo cya Irembo Ltd, Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe Ngabe Rutagarama yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency), Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iteganyabikorwa n’Imirimo rusange, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ubufatanye.

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amaposita, Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru, naho Dr. Mbarushimana Nelson agirwa Umuyobozi Mpuzabikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Itorero n’Umuco.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza