Bamporiki yasezeranyije Perezida Kagame kumutera ishema nyuma yo kugirirwa icyizere
.jpg)
Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, agaragaza ko inshingano nshya ahawe azifata nk’icyizere agomba kubungabunga, anasezeranya kuzitwaramo neza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Bamporiki yagarutse ku cyizere yari yaratakaje, avuga ko iki yongeye kugirirwa azaharanira kukirinda.
Yagize ati: “Icyi cyizere cyeze, cyije nkizirikana cyimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki cyivomwamo, Paul Kagame.”
Yakomeje agira ati: “Icyi nacyo Ndacyacyiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda icyi cyubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema Mwembi.”
Ubu butumwa yabutanze nyuma y’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, aho Bamporiki yahawe kuyobora ibikorwa bya Unity Club Intwararumuri, asimbuye Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Bamporiki yongeye guhabwa inshingano nyuma y’imyaka ine ahagaritswe ku mirimo yari afite nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ku wa 5 Gicurasi 2022, kubera ibyaha yakurikiranwagaho.
Mu rubanza rwe, Bamporiki yahamijwe ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Muri Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Yaje guhabwa imbabazi na Perezida Kagame binyuze mu Iteka rya Perezida ryo ku wa 18 Ukwakira 2024, asohoka muri gereza ku wa 19 Ukwakira uwo mwaka, atarangije igihano yari yarakatiwe.
Mu Ukuboza 2025, ubwo yari mu Nama Nkuru ya 17 ya FPR Inkotanyi, Bamporiki yongeye gusaba imbabazi Perezida Kagame, ashimangira ko atazongera gukora amakosa nk’ayamugejeje muri gereza.
Icyo gihe, Perezida Kagame yamusubije agira ati: “Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo, ubu tureba imbere, tugiye gukora neza.”
Inshingano nshya Bamporiki ahawe zije nyuma y’imyaka ibiri afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.