Bwa mbere, Umwiraburakazi agiye kuyobora Leta muri Amerika

Keisha Lance Bottoms wo mu Ishyaka ry’Abademokarate yanditse amateka yo kuba Umwiraburakazi wa mbere watorewe kuba Guverineri wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026 muri Leta ya Georgia.
Bottoms w’imyaka 56, wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Atlanta, yatsinze Rick Jackson wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani, umuherwe usanzwe akora ubucuruzi mu rwego rw’ubuzima.
Ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa ku wa 5 Ugushyingo 2026 byagaragazaga ko Bottoms yari afite amajwi arenga miliyoni 2,26, angana na 54%, mu gihe Rick Jackson yari afite arenga miliyoni 1,9, angana na 46%.
Intsinzi ya Bottoms ifite umwihariko ukomeye mu mateka ya Amerika, kuko ari we mugore wa mbere w’Umwirabura watorewe kuyobora imwe muri Leta 50 zigize icyo gihugu. Ni na we mugore wa mbere watorewe kuba Guverineri wa Georgia, ndetse akaba n’Umwirabura wa mbere watorewe uwo mwanya muri iyo Leta.
Uyu munyapolitiki azasimbura Brian Kemp wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani, usoje manda ebyiri z’ubuyobozi. Biteganyijwe ko Bottoms azatangira imirimo ye muri Mutarama 2027.
Intsinzi ye kandi ishyize iherezo ku myaka irenga 20 Ishyaka ry’Abarepubulikani ryari rimaze riyobora Georgia, Leta ifite uruhare rukomeye mu matora yo muri Amerika.
Keisha Lance Bottoms ni muntu ki?
Keisha Lance Bottoms yavukiye muri Atlanta muri Georgia, aza gukora imirimo itandukanye mu rwego rw’amategeko n’ubutabera mbere yo kwinjira muri politiki.
Yabaye umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Atlanta, aza gutorerwa kuyobora uwo mujyi mu 2017, awuyobora kuva mu 2018 kugeza mu 2022.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, Atlanta yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo icyorezo cya COVID-19, imyigaragambyo yamaganaga ivanguraruhu n’ibibazo by’umutekano.
Nyuma yo kuva ku buyobozi bw’uwo mujyi, Bottoms yakoranye n’ubutegetsi bwa Joe Biden, aho yabaye umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika ndetse akanayobora Ibiro bya White House bishinzwe imikoranire n’abaturage.
Mu kwiyamamariza kuyobora Georgia, yashyize imbere gahunda zo kugabanya ibibazo by’ubuzima buhenze, korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, guteza imbere uburezi no guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Intsinzi ye ije nyuma y’imyaka y’urugamba rwa politiki
Keisha Lance Bottoms atsinze amatora nyuma y’uko undi mugore w’Umwirabura, Stacey Abrams, yari yaragerageje inshuro ebyiri kuyobora Georgia ariko ntatsinde.
Mu 2018, Abrams yabaye Umwiraburakazi wa mbere wemejwe n’ishyaka rikomeye muri Amerika nk’umukandida ku mwanya wa Guverineri wa Leta. Yaje gutsindwa na Brian Kemp, wongera kumutsinda mu 2022.
Nubwo Abrams atigeze atsinda, ibikorwa bye byo gukangurira abaturage kwitabira amatora byagize uruhare mu kongera imbaraga z’Ishyaka ry’Abademokarate muri Georgia.
Intsinzi ya Bottoms ibaye kimwe mu byaranze amatora ya Amerika yo mu 2026, aho abagore n’abanyapolitiki bakomoka mu matsinda yari yaragize uruhare ruto mu buyobozi bakomeje kugera ku myanya ikomeye.
Mu gihe agiye kwinjira mu buyobozi bwa Georgia, Bottoms azaba afite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ubuvuzi, uburezi n’imibereho myiza.
Keisha Lance Bottoms wo mu Ishyaka ry’Abademokarate yanditse amateka yo kuba Umwiraburakazi wa mbere watorewe kuba Guverineri wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika