Elon Musk yicujije hafi miliyoni 500 z’amadolari yahaye Aba-Républicains

Ibanze ·

Elon Musk na Perezida Donald Trump mu Biro bya Perezida wa Amerika muri White House, ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo Musk yasezeraga ku buyobozi bwa DOGE

Umuherwe Elon Musk yatangaje ko yicuza kuba yarakoresheje hafi miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika ashyigikira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ariko iryo shyaka rikaza gutsindwa bikomeye. Yavuze kandi ko atari mu bashyigikiye MAGA, intero ikoreshwa n’abashyigikiye Perezida Donald Trump.

Musk, uyobora ibigo SpaceX na Tesla, yabivugiye mu kiganiro yagiriye mu nama y’abayobozi b’ibigo yabereye i New York, ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026.

Financial Times yatangaje ko Musk yatanze hafi miliyoni 500 z’amadolari ashyigikira Aba-Républicains muri ayo matora.

Avuga ku byavuye mu matora, Musk yagize ati: “Aba-Républicains batsinzwe bikomeye muri aya matora.”

Yakomeje ati: “Numva ndi umuswa cyane kuba narakoresheje amafaranga menshi atyo, ariko nkaba nta byinshi nabonye byavuyemo.”

Ni amagambo yavuze nyuma y’amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Abademokarate begukanye ubwiganze mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ari yo Umutwe w’Abadepite na Sena.

Musk yongeyeho ko bishoboka ko iyo atatanga ayo mafaranga, ibintu byari kurushaho kuba bibi. Yagize ati: “Cyangwa se wenda ibintu byari kurushaho kuba bibi cyane iyo ntayatanga.”

Nubwo amafaranga yakoresheje atatumye Aba-Républicains batsinda, Musk yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko amafaranga atari yo yonyine agena intsinzi. Yagize ati: “Ibyo rwose bigaragaza ko amatora yo muri Amerika adashingira ku mafaranga gusa.” Yakomeje ati: “Iyo nza gushobora gusubiza igihe inyuma, nari gukoresha amafaranga make.”

Musk yasobanuye ko intego ye yari iyo kubona nibura rumwe mu nzego eshatu, ari zo Perezidansi, Umutwe w’Abadepite na Sena, rugenzurwa n’ishyaka ritandukanye n’irigenzura izindi, kugira ngo habeho kuringaniza ububasha.

Yavuze ko atifuzaga ko Abademokarate bagira ubwiganze busesuye, ariko ko atari anashyigikiye ko Aba-Républicains babugira. Yagize ati: “Nanone sinshyigikiye ko Aba-Républicains bagira ubwiganze busesuye.”

Financial Times yanditse ko Musk yisubiyeho mu buryo butunguranye ubwo yitandukanyaga na MAGA, impine y’intero Make America Great Again ikoreshwa n’abashyigikiye Perezida Donald Trump.

Abajijwe ku bitekerezo bye bya politiki, Musk yagize ati: “Sindi uwa MAGA.” Yakomeje ati: “Sinzi neza icyo MAGA isobanura.”

Yongeyeho ati: “Niba ibyo bisobanura gukurikiza buhumyi politiki zimwe na zimwe z’Ishyaka ry’Aba-Républicains, rwose nta myumvire nk’iyo mfite.”

Musk wahoze ari umujyanama wa Perezida Trump, yayoboye urwego DOGE rwari rushinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha, mbere yo kurusezeraho ku wa 30 Gicurasi 2025.

Ku byavugwaga ko Perezida Trump ashobora kumuha imbabazi, Musk yagize ati: “Ubundi sintekereza ko nkeneye imbabazi, kuko nta cyaha na kimwe nakoze.”

Elon Musk afatira ijambo mu nama ngarukamwaka ya CPAC ihuza abanyapolitiki b’aba-conservateurs, yabereye muri Leta ya Maryland, ku wa 20 Gashyantare 2025.

Perezida Donald Trump na Elon Musk, bari kumwe n’umuhungu wa Musk, imbere y’imodoka za Tesla muri White House, ku wa 11 Werurwe 2025.

Elon Musk afatira ijambo mu Biro bya Perezida wa Amerika, ubwo Perezida Donald Trump yashyiraga umukono ku mateka ya Perezida, ku wa 11 Gashyantare 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza