Fatima Zahra El Mansouri yabaye umugore wa mbere uyoboye Guverinoma ya Maroc
.jpg)
Umwami Mohammed VI wa Maroc yashyizeho Fatima Zahra El Mansouri ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, aba umugore wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu. El Mansouri yashinzwe no gutangiza ibiganiro byo gushyiraho Guverinoma nshya.
Umwami Mohammed VI wa Maroc yagize Fatima Zahra El Mansouri Minisitiri w’Intebe, nyuma y’uko ishyaka rya Authenticity and Modernity Party (PAM) abarizwamo ryegukanye imyanya myinshi mu matora y’Abadepite yabaye ku wa 23 Nzeri 2026.
PAM yabonye imyanya 97 muri 395 igize Inteko Ishinga Amategeko, iza imbere y’andi mashyaka ariko ntiyabona ubwiganze busesuye, bityo El Mansouri akaba agomba gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka.
Ingingo ya 47 y’Itegeko Nshinga rya Maroc iteganya ko Umwami ashyiraho Umuyobozi wa Guverinoma amukuye mu ishyaka ryaje ku mwanya wa mbere mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, hashingiwe ku byavuye mu matora.
El Mansouri w’imyaka 50 ahawe uyu mwanya mu gihe Fouzi Lekjaa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc akaba n’umwe mu bayobozi ba PAM, na we yari mu mazina yari yaravuzwe mu bitangazamakuru nk’ashobora guhabwa uyu mwanya. Lekjaa yinjiye muri PAM muri Nyakanga 2026, aninjira mu buyobozi bukuru bw’iri shyaka.
El Mansouri yavukiye i Marrakesh ku wa 3 Mutarama 1976. Yize amategeko, abona impamyabumenyi mu mategeko yigenga muri Kaminuza Mohammed V i Rabat, akomeza amasomo muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa aho yize amategeko agenga amasezerano y’ubucuruzi, ndetse anahabwa impamyabumenyi mu mategeko ya Anglo-Saxon muri Pace University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akomoka mu muryango ufite amateka mu buyobozi bwa Marrakesh. Se, Abderrahmane El Mansouri, yabaye Pasha wa Marrakesh, Ambasaderi wa Maroc muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse anayobora Urugaga rw’Abavoka rwa Marrakesh.
El Mansouri yatangiye urugendo rwa politiki mu 2007, aba umwe mu bashinze PAM mu 2008. Mu 2009 yatorewe kuyobora Umujyi wa Marrakesh, aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya muri uwo mujyi. Yongeye gutorerwa kuwuyobora mu 2021.
Kuva mu 2021 kugeza mu 2026, yari Minisitiri ushinzwe Igenamigambi ry’Igihugu, Imitunganyirize y’Imijyi, Imiturire na Politiki y’Imijyi muri Guverinoma yari iyobowe na Aziz Akhannouch.
El Mansouri abaye umugore wa gatatu mu mateka wayoboye guverinoma mu gihugu cy’Abarabu. Mbere ye, Tunisia yayobowe na Najla Bouden kuva mu 2021 kugeza mu 2023, naho Sarra Zaafrani Zenzri ayobora Guverinoma ya Tunisia kuva muri Werurwe 2025.