Amatora ya Francophonie: Mushikiwabo yavuze ko azahatana kugeza ku musozo

Ibanze ·

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie i Phnom Penh

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko azakomeza guhatanira manda ya gatatu kugeza ku musozo, ashimangira ko kandidatire ye ari icyemezo cy’u Rwanda rwonyine.

Mushikiwabo yabivuze ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodge, mu kiganiro yagiranye na televiziyo TV5MONDE, ubwo yabazwaga icyo avuga ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Yasubije ati: “Nimwumve, icyo nzi gusa ni uko ndi umukandida kugeza ku musozo (je suis candidate jusqu’au bout). Ariko na none ni icyemezo cy’u Rwanda, kandi cy’u Rwanda rwonyine. Ngibyo.”

Abajijwe niba abona ko ari ukwivanga mu bitamureba, yagize ati: “Biragaragara, biragaragara. Ariko umuntu agomba kumenya kwitwara imbere y’ukwivanga.”

TV5MONDE yashyize amashusho y’icyo kiganiro ku mbuga nkoranyambaga, yandika ko Mushikiwabo atazakura kandidatire ye ku buyobozi bwa Francophonie.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, na we yashimangiye uburenganzira bw’u Rwanda bwo gutanga umukandida, mu kiganiro yagiranye na RBA, MINAFFET igashyira amashusho yacyo kuri X kuri uwo munsi.

Yagize ati: “U Rwanda ntabwo ari igihugu gihabwa amategeko n’ikindi gihugu, uko cyaba gikize kose. Nta gihugu gishobora kwiha uburenganzira bwo kubwira igihugu cyatanze umukandida ngo kivanemo umukandida wacyo, kuko ni uburenganzira bw’u Rwanda, ni uburenganzira bw’ibihugu byose 53 uko bigize Francophonie.”

Nduhungirehe yavuze ko igikwiye ari ugushaka ubwumvikane nk’uko amategeko abiteganya, bwabura hakabaho amatora. Yashimangiye ko Francophonie ya kera, aho igihugu kimwe cyumvaga ko ari cyo gifata ibyemezo, yarangiye.

Yibukije ko mu nama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Senegal mu 2014, hari abakandida batatu b’Abanyafurika, ariko habura ubwumvikane ku mukandida umwe, kandi icyo gihe nta mategeko yagengaga amatora yari ahari.

Yavuze ko Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, François Hollande, yazanye umukandida we, avuga ko ari umukandida w’ubwumvikane, ahita aba Umunyamabanga Mukuru. Nduhungirehe yavuze ko ibyo bitagishoboka kuko ubu hari amategeko asobanutse agenga ayo matora.

Mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie (CMF), Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo kandidatire ya Mushikiwabo kuri manda ya gatatu.

Mu gitondo cy’uwo munsi, RDC yari yatangaje ko yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire ya Juliana Amato Lumumba no gusuzuma uburyo bwo gufatanya na Romania gushyigikira Dacian Cioloș, ariko ko iyo ntambwe idashobora guterwa n’uruhande rumwe.

Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yateraniye i Addis Abeba ku wa 28 no ku wa 29 Nyakanga 2026, ifata icyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX) cyemeza kandidatire za Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba na Dr. Coumba Bâ, inasaba ibihugu kumvikana ku mukandida umwe w’Umunyafurika.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorerwa mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie, iteganyijwe i Phnom Penh ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Abakandida ni bane: Louise Mushikiwabo (u Rwanda), Juliana Amato Lumumba (RDC), Dr. Coumba Bâ (Mauritania) na Dacian Cioloș (Romania).

Mushikiwabo ayobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa i Yerevan muri Arménie mu 2018. Yongeye gutorwa mu 2022, mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia.

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie i Phnom Penh, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Louise Mushikiwabo i Phnom Penh, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 14 Ugushyingo 2026

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza