Ibyaranze umunsi w’impaka zasize Mushikiwabo yongerewe umwaka wo kuyobora OIF

Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yasojwe hemejwe ko Louise Mushikiwabo yongererwa umwaka umwe ku buyobozi bw’uwo muryango. Canada ni yo izakira inama ikurikiraho, iteganyijwe ku wa 7 n’uwa 8 Nzeri 2028.
05:45 – Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu muhezo
Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie bateraniye mu muhezo i Phnom Penh muri Cambodge, kugira ngo bahitemo Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uwo muryango muri manda ya 2027–2030.
Abakandida bari bane: Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, uyobora OIF kuva mu 2019, akaba yifuzaga manda ya gatatu; Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania; Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Dr Coumba Ba wo muri Mauritanie.
Ku wa Gatandatu, RDC yari yatangaje ko yiteguye gukuramo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, igashyigikira Dacian Cioloș. Amategeko agenga uburyo bwo guhitamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane, iyo butabonetse hakitabazwa amatora y’ibanga.
09:35 – Mushikiwabo ashobora kongererwa umwaka ku buyobozi bwa OIF
Umunyamakuru wa TV5MONDE uri i Phnom Penh, Nidhya Paliakara, yatangaje ko nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro, Louise Mushikiwabo ashobora kongererwa umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF, nk’igisubizo cy’inzibacyuho kigamije gukemura ibibazo byari byavutse mu rwego rwa dipolomasi.
Yibukije ko manda ya Mushikiwabo yagombaga kurangira ku wa 31 Ukuboza 2026, ndetse ko hari hanatekerejwe ku kuba Umunyakanada Caroline Saint-Hilaire, Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere muri OIF (Administratrice), yayobora uwo muryango by’agateganyo.
Yavuze ko icyo cyemezo cyari kigitegereje kwemezwa ku mugaragaro.
09:53 – Byemejwe ko Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF
TV5MONDE yatangaje ko Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Umunyamakuru wa TV5MONDE uri i Phnom Penh, Nidhya Paliakara, yagize ati: “Kandi ubu byemejwe ku mugaragaro, nshobora kubibabwira ubu, ko Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie uriho ubu, yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bw’umuryango.”
Yasobanuye ko ari igisubizo cyo guhuza impande zitavugaga rumwe, kandi ko uwo mwaka uzafasha ibihugu bigize OIF gukomeza ibiganiro no kumvikana ku buyobozi buzakurikiraho. Yavuze kandi ko yabonye Mushikiwabo anyuze iruhande rwe, bigaragara ko yishimiye icyemezo cyafashwe.
10:13 – Abandi bakandida bazemererwa kongera kwiyamamaza
Mu birori byo gusoza Inama ya 20 ya Francophonie, hatangajwe ko Canada ari yo izakira inama ikurikiraho mu 2028.
TV5MONDE yatangaje ko abandi bakandida batatu bahataniraga kuyobora OIF, ari bo Dacian Cioloș, Coumba Ba na Juliana Amato Lumumba, bazemererwa kongera gutanga kandidatire zabo igihe hazaba hongeye gushakwa umuyobozi w’uwo muryango. Abandi babyifuza na bo bazashobora gutanga kandidatire zabo.
TV5MONDE yatangaje kandi ko Louise Mushikiwabo, mu ijambo rye, yashimye icyemezo ibihugu byose byafatiye hamwe, yiyemeza gukomeza imirimo yo guteza imbere umuryango, anagaruka ku mbogamizi zishobora kuwugaragarira mu gihe kiri imbere, zirimo izijyanye n’ubwenge buhangano (AI).
Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, ayoboye ibirori byo gusoza Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh (Ifoto: AKP)
10:17 – Canada yiyemeje gukomeza kurengera Igifaransa
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yagejeje ijambo mu Gifaransa ku bitabiriye ibirori byo gusoza Inama ya 20 ya Francophonie, agaruka ku kamaro ko kurengera urwo rurimi.
Yagize ati: “Ururimi ni ntagereranywa. Ntirushobora guharirwa isoko, kandi nta gihugu gishobora guhangana n’iki kibazo cyonyine.”
Yongeyeho ati: “Kandi Canada izahora irengera ururimi rw’Igifaransa n’imico y’abavuga Igifaransa, ndetse no mu gihe ihanganye n’igitutu cy’ibigo by’ibihangange mu ikoranabuhanga n’icy’umuturanyi wacu wa hafi kurusha abandi.”
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo gusoza Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh (Ifoto: AKP)
10:21 – Canada yagaragaje ingingo eshanu izibandaho
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yagaragaje ingingo eshanu igihugu cye kizibandaho mbere yo gufata ubuyobozi bwa Francophonie mu 2028.
Zirimo kurushaho gukoresha Igifaransa mu kazi, mu nzego za Leta, mu mashuri, mu bumenyi no mu bikoresho abaturage bakoresha buri munsi; gushyiraho amahame ahuriweho agenga uburyo ibihangano byo mu Gifaransa bigaragazwa ku mbuga z’ikoranabuhanga; gushyiraho ububiko bw’amakuru n’ibizamini bihuriweho kandi bifunguye mu Gifaransa, bigamije kureba niba ubwenge buhangano bukorera neza abavuga urwo rurimi.
Izindi ngingo ni uguhemba abahanzi ku bihangano byabo byakoreshejwe mu gukora porogaramu z’ubwenge buhangano, aho Canada izakuraho imisoro ku murimo w’abahanzi, no guteza imbere ubufatanye mu bukungu bw’ibihugu bigize Francophonie. Carney yavuze ko umubare w’abavuga Igifaransa ushobora kwikuba kabiri mu myaka 25, kandi ko 85% byabo bazaba ari urubyiruko rutuye muri Afurika.
10:24 – Hatangajwe amatariki Inama itaha ya Francophonie izaberaho
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje ko igihugu cye kizakira Inama itaha ya Francophonie ku wa 7 n’uwa 8 Nzeri 2028. Izibanda ku rubyiruko, amahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu.
Intara ya New Brunswick izakira inama y’urubyiruko, mu gihe muri Québec hazibandwa ku bufatanye mu bukungu bw’ibihugu bigize Francophonie.
Carney yasoje ijambo rye agira ati: “Ntegereje n’amatsiko kuzabakira muri Canada ku wa 7 no ku wa 8 Nzeri 2028.”
10:37 – Minisitiri Nduhungirehe yishimiye icyemezo cyafashwe
Mu kiganiro na TV5MONDE i Phnom Penh, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yishimiye icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka ku buyobozi bwa OIF.
Yagize ati: “Yego, ndanyuzwe, kuko ari ubwumvikane bwagezweho hagati y’ibihugu bigize Francophonie n’abakuru b’ibihugu, mu nama yabo y’umuhezo.”
Yasobanuye ko mu nama y’umuhezo hatari harabonetse ubwumvikane ku nzira yagombaga gukurikizwa no ku kuba amatora yaba. Abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge ko ubumwe bwa Francophonie bushobora guhungabana haramutse habaye amatora, cyane cyane ay’ubwiganze busanzwe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igisubizo cy’ubwumvikane cyatanzwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, na Minisitiri Xavier Bettel wa Luxembourg.
10:39 – Xavier Bettel yashimye ubwumvikane bwagezweho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, yabwiye TV5MONDE ati: “Kuri jye, icy’ingenzi ni uko twageze ku bwumvikane. Ntekereza ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari umugore ukomeye.”
Bettel yavuze ko amategeko yari asanzwe agenga amatora atari meza, ati: “Kugira nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru waba yaratowe ku majwi 13, 14 cyangwa 15 kuri 53, ntibyari kuba byiza.” Yongeyeho ati: “Buri wese yagize ibyo yigomwaho gato. Ikiruta byose, nta muntu wakojejwe isoni.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe giteganya ko mu mezi 12 Umunyamabanga Mukuru azatangiza amavugurura ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie atorwa.
Yagize ati: “Iyo abakuru b’ibihugu bemeje inyandiko, tugomba kuzishyira mu bikorwa, kandi ntidushobora gusaba ku munota wa nyuma ko izo nyandiko zidashyirwa mu bikorwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko ayo mategeko yemerejwe i Djerba mu 2022.
10:41 – Mushikiwabo yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na RDC bidakwiye kuzanwa muri Francophonie
Louise Mushikiwabo yabwiye TV5MONDE ko yishimiye akazi yakoze mu myaka hafi umunani amaze ayobora OIF, kandi ko umuryango ufite imishinga mishya mu gihe kiri imbere, cyane cyane ijyanye n’ubwenge buhangano (AI).
Yagize ati: “Muri uyu mwaka w’inyongera, ibihugu birashaka ko hagira ingingo nshya zongerwamo, cyane cyane mu nyandiko zigenga amatora. Navuze ko nzabikorana imbaraga zose.”
Abajijwe niba icyemezo cyafashwe ari intsinzi kuri Afurika, yagize ati: “Ku bwanjye, ntekereza ko ari byo.”
Yasobanuye ko Afurika ari yo igize igice kinini cya Francophonie, ikaba n’imbaraga zituma uyu muryango utera imbere.
Agaruka ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC, yagize ati: “Umwuka mubi uri hagati ya RDC n’igihugu cyanjye, wenda byaba byiza ugumye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho kuba ku nkengero z’Umugezi wa Mékong cyangwa se n’uwa Seine.”
Mushikiwabo yavuze ko Francophonie atari urubuga rwo kuzanamo ibyo bibazo, ariko ko yaba OIF cyangwa we ubwe biteguye gutanga umusanzu mu gihe byaba bifite akamaro.
10:44 – Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka ku majwi 37
Umunyamakuru wa TV5MONDE uri i Phnom Penh, Nidhya Paliakara, yatangaje ko icyemezo cyavuye mu bwumvikane cyemejwe ku majwi 37, mu matora yakozwe hazamurwa amaboko.
Yasobanuye ko Louise Mushikiwabo atahawe manda nshya y’imyaka ine, ahubwo ko yahawe igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12, azakoresha ayobora ivugurura ry’amategeko agenga umuryango, ryibanda ku ngingo ebyiri: Kugena umubare ntarengwa wa manda z’Umunyamabanga Mukuru n’uburyo bwo kumuhitamo.
Nyuma y’ayo mezi 12, Mushikiwabo azava burundu kuri uwo mwanya. TV5MONDE yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje kutazongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya, mu gihe abandi bakandida batatu bazemererwa kongera kwiyamamaza, kimwe n’abandi bazabyifuza.
TV5MONDE yavuze kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itishimiye icyo cyemezo, mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uri i Siem Reap, yagishimye.
10:58
Perezida Kagame yavuye muri Cambodge
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Leta ya Cambodge (AKP) cyatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuye i Phnom Penh nyuma y’uruzinduko rwa Leta yagiriraga muri icyo gihugu no kwitabira Inama ya 20 ya Francophonie.
Perezida Kagame yahagurukiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Techo, giherereye mu Mujyi wa Takhmao, mu Ntara ya Kandal.
Perezida Paul Kagame asezerwaho ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Techo, mu Ntara ya Kandal muri Cambodge (Ifoto: AKP)
11:01 – Hatangiye ikiganiro n’abanyamakuru gisoza Inama ya 20
I Phnom Penh hatangiye ikiganiro n’abanyamakuru gisoza Inama ya 20 ya Francophonie, kiyobowe na Minisitiri w’Itangazamakuru wa Cambodge, cyitabiriwe n’uhagarariye OIF ndetse n’uhagarariye Canada, igihugu kizakira inama itaha.
Minisitiri w’Itangazamakuru wa Cambodge yavuze ko iyi nama yabaye ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gushora imari mu mahoro hagamijwe uburumbuke busangiwe n’ituze rirambye”, yasojwe igeze ku musaruro ufatika.
Inama yitabiriwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zihagarariye ibihugu na guverinoma 81, bingana na 90% by’abanyamuryango 90 ba OIF, harimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma 23. Abanyamakuru 1 500 bahagarariye ibitangazamakuru, ibigo n’imiryango 308 byo mu bihugu 42 ni bo biyandikishije kuyikurikirana.
Ibiganiro byibanze ku mahoro, ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byinshi. Hemejwe kandi gufungura i Cambodge Ibiro bya Francophonie bishinzwe ubufatanye mu by’ubukungu.
Inama yemeje inyandiko eshatu z’ingenzi: Itangazo rya Phnom Penh; Umwanzuro ku bihe by’ibibazo, uko bisohokwamo n’ishimangira ry’amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa; n’Ubutumwa bwa Phnom Penh ku kurengera umurage ndangamuco no guteza imbere ubudasa bw’imico.
11:13 – OIF yasobanuye uko hafashwe icyemezo ku Munyamabanga Mukuru
Uhagarariye OIF muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ibihugu byemeje ko Inama ya 21 ya Francophonie izabera i Ottawa muri Canada mu 2028. Yatangaje kandi ko OIF yakiriye abanyamuryango babiri bashya bafite sitati y’indorerezi: Intara ya Manitoba yo muri Canada na Saint-Christophe-et-Niévès (Saint Kitts and Nevis).
Yavuze ko mu biganiro byabereye mu matsinda 13, ane muri yo akayoborwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, havuyemo icyifuzo cyo gushyiraho i Phnom Penh ibiro bya Francophonie bishinzwe ubukungu mu karere ka Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba.
Ku bijyanye n’itorwa ry’Umunyamabanga Mukuru uzayobora manda ya 2027–2030, yibukije ko amategeko ya OIF ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane, bwabura hakaba amatora. Yagize ati: “Ikibabaje ni uko ubwumvikane butabonetse.”
Yasobanuye ko Visi Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, nka Perezida w’Inama ya 20, yatanze igitekerezo cyemeranyijweho n’ibihugu byose, cyo gushyiraho igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12 kizayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru uriho ubu. Icyo gihe kizaha ibihugu bibyifuza umwanya wo gutanga umusanzu cyangwa kongera ingingo ku buryo bugenga itorwa muri uyu muryango.
11:16 – Canada yiteguye kwakira Inama ya 21 i Ottawa
Mona Fortier, Umunyamabanga w’Inteko ushinzwe gufasha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, yashimiye Cambodge uko yateguye Inama ya 20, avuga ko yashyize hejuru urwego Canada igomba kugeraho.
Yagize ati: “Bizaba ku wa 7 n’uwa 8 Nzeri 2028 i Ottawa, mu karere k’umurwa mukuru w’igihugu.”
Yongeyeho ko Canada itangira imyiteguro guhera ejo, kugira ngo izakire neza abazitabira Inama ya 21 ya Francophonie.
11:23 – OIF ivuga ko itigeze ihagarika ibiganiro na RDC
Abajijwe uko OIF izongera kubaka icyizere na RDC, yari yavuze ko ishobora kuva muri uyu muryango Mushikiwabo aramutse yongerewe igihe, uhagarariye OIF muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ibiganiro n’uyu muryango bitigeze bihagarara.
Yagize ati: “Ibiganiro n’umubano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyigeze bihagarara, habe na gato. RDC yitabira buri gihe ibikorwa byose bya Francophonie.”
Yongeyeho ko icyemezo cyo kuva mu muryango, cyavuzwe mu itangazamakuru, ari icya RDC ubwayo nk’igihugu cyigenga, kandi ko OIF itigeze igishyikirizwa ku mugaragaro.