Green Gicumbi yagarutsweho mu biganiro by’u Rwanda na Green Climate Fund

Ibanze ·

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva na Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru wa Green Climate Fund

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragarije Umuyobozi Mukuru wa Green Climate Fund, Mafalda Duarte, umusaruro wa Green Gicumbi, umushinga wa miliyoni 32,8 z’amadolari wafashije abaturage ba Gicumbi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, banaganira no ku kongera imari u Rwanda rugenerwa muri urwo rugamba.

Umusaruro w’umushinga Green Gicumbi, wafashije abaturage bo mu Karere ka Gicumbi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ni wo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagarutseho mu biganiro yagiranye na Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Mihindagurikire y’Ibihe, Green Climate Fund (GCF), ku wa 24 Nzeri 2026 i New York.

Ibi biganiro byabereye ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81), aho Minisitiri w’Intebe yari ahagarariye Perezida Paul Kagame. Nk’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) byabitangaje, impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho kunoza ubufatanye no kongera imari igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, hagamijwe kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo kuzihanganira no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Primature yagize iti: “U Rwanda rukomeje kandi gushyigikira uburyo bwo kubona amikoro akenewe, agera kuri bose kandi afasha mu gukemura ibibazo bihari kugira ngo ibyo Isi yiyemeje bishyirwe mu bikorwa kandi bitange umusaruro ufatika.”

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva mu biganiro n’iza Green Climate Fund ziyobowe na Mafalda Duarte, i New York

Umushinga munini wa mbere wa GCF mu Rwanda

Green Gicumbi, ku izina ryawo ryemewe “Strengthening Climate Resilience of Rural Communities in Northern Rwanda” (Kongerera abaturage bo mu cyaro cy’Amajyaruguru ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe), ni wo mushinga munini wa mbere GCF yateye inkunga mu Rwanda. Ufite agaciro ka miliyoni 32,8 z’amadolari y’Amerika, amasezerano yo kuwutera inkunga akaba yarasinywe mu 2018 ku ruhande rw’inama ya COP24 yabereye i Katowice muri Pologne, nk’uko Minisiteri y’Ibidukikije yabitangaje.

Iyo nkunga yashakishijwe na Minisiteri y’Ibidukikije, urwego GCF yemereye u Rwanda kunyuzamo inkunga zayo, naho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) ni cyo cyashyize umushinga mu bikorwa guhera mu 2019, mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi iri mu gice cy’icyogogo cya Muvumba. Nk’uko Rwanda Green Fund ibisobanura, isuzuma ry’igihugu ryo mu 2018 ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ryagaragaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Gicumbi ari ko karere kari ku isonga mu guhura n’ibiza bikomoka ku bihe. Ibikorwa by’umushinga byibanze ku kurinda ubutaka n’amazi, ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gucunga amashyamba mu buryo burambye, ingufu zitangiza ibidukikije no gutuza mu midugudu itekanye imiryango yari ituye ahashobora kwibasirwa n’inkangu n’imyuzure.

Umushinga washojwe ku mugaragaro ku wa 29 Gicurasi 2026, mu muhango wabereye mu Karere ka Gicumbi. Rwanda Green Fund ivuga ko wagiriye akamaro mu buryo butaziguye abantu barenga 158.000, ugafasha mu buryo buziguye abarenga 464.000, abagore bakaba barenga kimwe cya kabiri cy’abawungukiyemo. Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yagize ati: “Umushinga Green Gicumbi ugaragaza icyerekezo gikomeye cy’u Rwanda cy’iterambere rishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho kurengera ibidukikije, ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ingaruka zayo n’impinduka z’ubukungu zirambye bigendana. Ibyagezweho i Gicumbi ni umusingi ukomeye n’urugero rwo kwagura mu gihugu hose ibisubizo bikomatanyije byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Ubufatanye burenze Gicumbi

Nyuma y’ibi biganiro, Rwanda Green Fund yanditse ku rubuga rwa X iti: “Umushinga Green Gicumbi ugaragaza ibishobora kugerwaho iyo intego zikomeye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zijyanishijwe n’ishoramari rinoze.”

Mafalda Duarte na we yashimiye Minisitiri w’Intebe ku rubuga rwe rwa X, agira ati: “Ndashimira Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ku biganiro byatanze umusaruro twagiranye muri UNGA81, no ku bufatanye bukomeye u Rwanda rugaragaza mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Dufatanyije, turimo guhindura ibyo u Rwanda ubwarwo rwihitiyemo gushyira imbere mu by’ikirere, bikaba ishoramari rifasha abaturage kurinda imibereho yabo no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva (hagati) ari kumwe na Mafalda Duarte (wambaye ikote ritukura) n’abandi bitabiriye ibiganiro

GCF yashyiriweho gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kugana ku iterambere ridasohora imyuka myinshi ihumanya ikirere kandi rishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Iri mu bigize uburyo bw’imari bw’Amasezerano Nshingiro y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’Ibihe (UNFCCC), ikaba ifite icyicaro i Songdo muri Koreya y’Epfo. Duarte ayobora GCF kuva ku wa 1 Kanama 2023; mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru wa Climate Investment Funds (CIF) kuva mu 2014. Mu 2023 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yirebera ubwe umusaruro wa Green Gicumbi.

Ubufatanye bwa GCF n’u Rwanda ntibugarukira kuri Green Gicumbi. Mu Ukwakira 2023, Inama y’Ubutegetsi ya GCF yateraniye i Tbilisi muri Géorgie yemeje indi mishinga ibiri: uwo gusubiranya amashyamba n’ubutaka mu turere icumi two ku ruhererekane rw’imisozi ya Congo-Nil, ufite agaciro ka miliyoni 39,1 z’amadolari, n’inyongera ya miliyoni 42,8 z’amadolari yemerewe Ireme Invest, ikigega gifasha abikorera kubona inguzanyo zihendutse zo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza