Gutsindwa kw’Aba-Républicains byateje impaka ku hazaza h’abakomeye mu butegetsi bwa Trump
.jpg)
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byahakanye amakuru avuga ko Pete Hegseth, ushinzwe Ingabo za Amerika, na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, bashobora kuva ku mirimo yabo nyuma y’uko Ishyaka ry’Aba-Républicains ritsinzwe bikomeye mu matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Aya makuru yaje mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje kotswa igitutu nyuma y’uko Abademokarate batsindiye kuyobora imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ari yo Sena n’Umutwe w’Abadepite.
Nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ibitangazamakuru byo muri Amerika byari bimaze iminsi bivuga ko hari abasaba ko Hegseth asimbuzwa, ahanini kubera uburyo yayoboyemo ibikorwa bya gisirikare mu ntambara Amerika ihanganyemo na Iran.
Iyi ntambara iri mu byo Perezida Trump na Visi Perezida JD Vance bagaragaje nk’impamvu zagize uruhare mu gutsindwa kw’Aba-Républicains, mu gihe ingaruka zayo ku bukungu, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, zakomeje gutera impungenge abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na ABC News, Perezida Trump yavuze ko yakiriye ubutumwa bw’abantu batishimiye imikorere ya Hegseth, ariko ashimangira ko adateganya kumukura ku mirimo ye.
Trump yagize ati: “Mfite umugambi wo kumugumisha ku mirimo ye.”
Yongeye gushimangira ko Hegseth yakoze akazi ke neza, agaragaza ko amushyigikiye nubwo hari abayobozi batandukanye bakomeje kunenga imikorere ye.
Hegseth ashobora kugezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko
Umudepite Thomas Massie wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, usanzwe anenga zimwe muri politiki za Trump, yatangaje ko ateganya gutangiza uburyo bugamije gukurikirana Hegseth mu Nteko Ishinga Amategeko, bishobora kugeza ku kumweguza (impeachment).
Massie yavuze ko ateganya gutangiza iyo gahunda mu cyumweru gitaha, mbere y’uko Inteko nshya izaba iyobowe n’Abademokarate itangira imirimo muri Mutarama 2027.
Hegseth yasohoye amashusho yamagana icyo gikorwa, avuga ko ari uburyo bwo kumurwanya bushingiye kuri politiki aho kuba ku mikorere ye.
Yagize ati: “Barantwibasira kuko dukora neza. Ntabwo bizashoboka. Ntabwo tuzasubira inyuma.”
Yavuze ko mu gihe amaze ku buyobozi, urwego rw’Ingabo za Amerika rwateye imbere mu kongera umubare w’abinjira mu gisirikare, guteza imbere inganda zikora ibikoresho bya gisirikare no gushyira mu bikorwa gahunda ya Trump izwi nka America First.
Ikinyamakuru The Washington Post na cyo cyatangaje ko Trump ashobora gutekereza ku mpinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, zirimo izishobora kugira ingaruka kuri General Dan Caine na Admiral Brad Cooper, bagize uruhare mu gutanga inama ku bikorwa bya gisirikare muri Iran.
Icyakora, nta cyemezo cyemejwe cyo kubakura ku myanya yabo.
Rubio yahakanye ko ashaka kuva mu butegetsi bwa Trump
Ku rundi ruhande, Marco Rubio yahakanye amakuru yavugaga ko ashobora kuva ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga kugira ngo atangire kwitegura kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora yo mu 2028.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Rubio yavuze ko kuva agitangira gukorana na Trump, yari afite gahunda yo kugumana na we kugeza manda ye irangiye.
Yagize ati: “Nkunda akazi nkora.”
Yakomeje avuga ko atumva aho amakuru y’uko ashobora kuva ku mirimo ye aturuka, ashimangira ko nta gahunda afite yo guhita asezera.
White House na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na byo byamaganye ayo makuru, bivuga ko ari ibinyoma.
Gutsindwa kw’Aba-Républicains mu matora yo hagati muri manda ya Perezida Trump byafunguye igihe gishya cya politiki muri Amerika, aho Abademokarate bazaba bafite ubushobozi bwo kugenzura imikorere y’ubutegetsi no gutangiza iperereza ku byemezo bitandukanye byafashwe na Guverinoma.
Nubwo Trump akomeje gushyigikira abayobozi be bakomeye, impaka ku hazaza kabo zigaragaza igitutu ubutegetsi bwe bushobora gukomeza guhura na cyo mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.