“Guverinoma zifite inshingano zo gushyiraho politiki n’inzego zorohereza ishoramari” - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ishoramari rishobora kugirira akamaro igihugu n’abaturage igihe umushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa kandi ukunguka.
Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga ikiganiro cy’abayobozi bakuru mu nama ya Commonwealth, CHOGM 2026, cyari kigamije kurebera hamwe uko ubushobozi bw’uyu muryango bwabyazwa umusaruro no kubaka ejo hazaza heza h’abaturage bawo.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, na Visi Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.
Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kubakwa imyumvire y’uko umushinga wose ushoboka kandi ushobora kunguka ukwiriye guhabwa amahirwe, hatitawe ku bunini bwawo. Yagize ati:
“Tugomba kwigisha abantu ko iyo umushinga uwo ari wo wose, utitaye ku bunini bwawo, ushobora gushyirwa mu bikorwa kandi ukaba ugaragaza ko uzunguka, ibindi bibazo byo gukemura biba byoroshye cyane.”
Yakomeje agaragaza ko kwishyira hamwe kw’amasoko ari ingenzi kugira ngo isoko ryo mu karere rikure, bityo abashoramari ntibarebere umushinga gusa ku isoko rito ry’igihugu kimwe. Ati:
“Ni yo mpamvu mu karere kacu habayeho kwishyira hamwe, kugira ngo isoko rikure. Umushinga ntukwiye gufatwa nk’uw’ahantu hato mu gihugu gito, ahubwo ukwiye kureberwa mu isoko rinini rikura, rirenze aho uwo mushinga ukorera.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke hakenewe politiki n’inzego zituma ishoramari rikorwa neza, ashimangira ko ari inshingano za Guverinoma kubishyiraho. Yongeyeho ati:
“Hagomba kubaho politiki n’inzego zituma ibi bishoboka, kandi iyo ni inshingano ya buri Guverinoma. Ni yo mpamvu dushimangira imiyoborere myiza, gukomeza inzego no kureba ko habaho imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera.”
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku kamaro ko kwagura amasoko, gukomeza inzego z’imiyoborere no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, kugira ngo imishinga y’ishoramari ibone amahirwe yo gukura no kunguka.