Hahishuwe uko Tshisekedi yaragerageje kwivugana Kabila inshuro ebyiri

Bruno I. Bagambiki ·

Hahishuwe uko Tshisekedi yaragerageje kwivugana Kabila inshuro ebyiri

Hatangajwe uko Perezida Félix Tshisekedi yagerageje kwivugana Joseph Kabila inshuro ebyiri, harimo no kugerageza kumwicisha igitero cya drone cyabereye i Goma kigahusha inzu ye nyuma y’uko umubano w’aba banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba.

Tshisekedi yagiye ku butegetsi tariki ya 24 Mutarama 2019, nyuma yo gutsinda amatora yo mu Kuboza 2018, asimbuye Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imyaka 18.

Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya ko uwabaye Perezida, ahita aba umusenateri uba muri uwo mwanya ubuzima bwe bwose. Ibi ni byo byagendekeye Kabila avuye ku butegetsi, kugeza muri Gicurasi 2025 ubwo abasenateri bo muri Sena ya RDC batoraga icyemezo cyo kumukuraho ubudahangarwa bw’umusenateri, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Umubano wa Tshisekedi na Kabila n’uko waje kuzamba

Nyuma y’uko se Étienne Tshisekedi yitabye Imana mu 2017, Félix Tshisekedi yatorewe kuyobora ishyaka se yabarizwagamo rya UDPS, byatumye aba umukandida ndetse akanatorwa mu matora y’umukuru w’igihugu atanavuzweho rumwe, byatumye asimburana n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri Mutarama 2019, Joseph Kabila wari wasoje manda ze nka Perezida, yashyikirije ubutegetsi Félix Tshisekedi wari watsinze amatora mu 2018, mu ihererekanyabubasha rya mbere ryabaye mu mahoro mu mateka ya RDC.

Mbere y’uko Tshisekedi arahirira habayeho amasezerano y’ibanga yo gusangira ubutegetsi na Kabila, aho Tshisekedi yashakaga kuva ku ntebe y’ubuperezida, naho iya Kabila ikaba kurinda umuryango we, ubutunzi no kugumana imbaraga muri politiki nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Mu myaka ibiri ya mbere, Tshisekedi yayoboraga igihugu ariko afite imbaraga nke kuko ihuriro rya Kabila ryitwaga FCC ryari rifite abasenateri hafi ya bose, abaguverineri b’intara, ndetse n’abadepite barenga 350 mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe ihuriro rya Tshisekedi ryari rifite abadepite bake cyane. Ibi byatumye Kabila agira imbaraga zo kugira uruhare mu ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe n’abandi baminisitiri benshi.

Ubu bumwe ntibwarambye kuko Tshisekedi yabonye ko Kabila amuboheye amaboko, ntayobore nk’uko abishaka. Mu buryo butunguranye, Tshisekedi yashinze ihuriro rishya yise Union Sacrée cyangwa se Urugaga Rutagatifu, maze agenda aryinjizamo abanyapolitiki ndetse n’abadepite benshi babarizwaga mu ihuriro rya Kabila. Byatumye Tshisekedi yambura ihuriro rya Kabila imyanya ikomeye, irimo uwa Minisitiri w’Intebe n’uw’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, bituma imbaraga za Kabila muri politiki ya Congo zigabanuka.

Guhunga, gusakwa n’ibihano bikomeye

Nyuma yo gushwana kw’aba bombi, Tshisekedi na guverinoma ye batangiye gushyira igitutu kuri Kabila, harimo kumukoraho iperereza ku mari ye n’ibikorwa bye. Kabila yagiye kuba hanze y’igihugu guhera mu mpera za 2023, cyane cyane muri Afurika y’Epfo.

Muri Mata 2025, inzego z’umutekano za RDC zagiye mu buryo butunguranye zinasaka urugo rw’umuryango wa Kabila ruri i Limete muri Kinshasa. Icyo gikorwa cyari kigamije gushakisha ibikoresho bya gisirikare cyangwa intwaro zashoboraga kuba zihabitswe, mu gihe Kabila yari asanzwe ashinjwa gukorana n’umutwe wa AFC/M23.

Icyo gikorwa cyamaganwe n’umuryango wa Kabila, wavuze ko habaye isaka ritemewe n’amategeko kandi ko nta bikoresho bya gisirikare bitemewe byari byahabonetse.

Muri Gicurasi 2025, Sena ya RDC yambuye Kabila ubudahangarwa bw’umusenateri w’ubuzima bwose ndetse n’ubudahangarwa bwe bwo gukurikiranywa n’inkiko, byaje gutuma muri Nyakanga 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa rutangira kumuburanisha adahari, rumushinja ubugambanyi no gufasha inyeshyamba za M23.

Ku wa 30 Nzeri 2025, uru rukiko rwakatiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Kabila yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ubutabera bwa RDC bwahinduwe igikoresho cya politiki.

Mu Ukwakira 2026, Joseph Kabila yatangajwe nk’umuyobozi w’ihuriro rishya ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryashyizweho nyuma y’impinduka mu buyobozi bwa AFC/M23. Ibi byatumye guhangana kwe na Tshisekedi birushaho gukomera, kuko atakiri umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi gusa, ahubwo asigaye ayoboye ihuriro rifite n’uruhande rwa gisirikare.

Tshisekedi yaba yaragerageje kwica Kabila?

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko Tshisekedi yashatse kwica Kabila inshuro ebyiri ariko ntibyamuhira.

Yagize ati:

“Ngewe nzi amategeko, ntabwo nshobora kuvuga ibintu ntafitiye facts. Tshisekedi yashatse kwica Kabila inshuro ebyiri nibura, izizwi; rimwe muri Zimbabwe i Harare, iyindi ejobundi i Goma hariya. Irya drone yishe wa mudamu w’Umufaransakazi, umu-humanitarian, ziriya drone cible (igipimo) yari Kabila.”

Mu gukomeza ikiganiro, umunyamakuru wa RBA, Divin Uwizeye, yakomeje kumubaza niba amakuru avuga ko Tshisekedi yagerageje kwica Kabila ari impamo, maze Hon. Evode amusubiriramo ko atatangaza amakuru adafitiye ibimenyetso.

Amakuru ahari agaragaza ko muri Kanama 2024, Gen. John Numbi, wahoze ari umuyobozi ukomeye mu nzego z’umutekano za RDC, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ibirego bivuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwari inyuma y’umugambi wo kwica Kabila i Harare.

Ibi byavuzwe cyane mu gihe cy’inama ya 44 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bya SADC, yabereye i Harare muri Kanama 2024. Kuba Kabila yari afite aho ahurira na Zimbabwe byatumye ayo makuru akwirakwira mu buryo bwihuse.

Icyakora, ayo makuru yaranyomojwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta ya RDC, ACP, byifashishije amakuru y’abayobozi bari i Harare. Umudipolomate w’Umunyafurika wari witabiriye inama yavuze ko nta gitero cyangwa umugambi wo kwica Kabila wari waragaragaye muri iyo nama.

Fatshimetrie, ikinyamakuru gikorera muri RDC, mu nkuru yo ku wa 20 Kanama 2024, yavuze ko amakuru yavugaga ko Joseph Kabila yageragejwe kwicwa i Harare, muri Zimbabwe, mu gihe cy’inama ya SADC, yari ibihuha bitari bifite ibimenyetso bifatika.

General John Numbi yari yashinjije ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuba inyuma y’uwo mugambi, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe n’umudipolomate w’Umunyafurika wari witabiriye inama, bahakanye ko icyo gitero cyabaye.

Ku wa 11 Werurwe 2026, umugore witwaga Karine Buisset wakoraga muri UNICEF n’abandi bantu babiri baguye mu nyubako uyu mugore yari atuyemo i Goma, nyuma y’igitero cya drones cyagabwe muri ako gace.

Raporo ya Critical Threats yo ku wa 15 Ukwakira 2026 ivuga ko abacanshuro bakoreraga RDC ari bo bashobora kuba baragabye igitero cya drones mu gace ka Goma, kigamije kwica Kabila, kuko inzu zarashweho zari mu gace ka Himbi, agace gatuyemo n’abantu bakomeye, kandi hakaba aho umuryango wa Kabila wari ufite inzu.

Iyo raporo isuzuma ko abo bacanshuro bashobora kuba bari inyuma y’igitero, ariko ntigaragaza ibimenyetso byemeza ko Perezida Tshisekedi ubwe ari we wagitegetse. Na UNICEF yemeje urupfu rwa Karine Buisset, ariko ntiyatangaje ko Kabila ari we wari ugamijwe muri icyo gitero.

Nubwo hari amakuru atandukanye ku byabereye i Harare n’i Goma, kugeza ubu ntiharagaragazwa ibimenyetso byigenga byemeza ko Tshisekedi ubwe yategetse imigambi ibiri yo kwica Kabila. Senateri Evode Uwizeyimana we yavuze ko ibyo yatangaje abifitiye ibimenyetso.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza