“Ibibazo bifitiwe ubushobozi bwo gukemuka bigomba kurangira” - Perezida Kagame

Bruno I. Bagambiki ·

“Ibibazo bifitiwe ubushobozi bwo gukemuka bigomba kurangira” - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi gushyira imbere gukemura ibibazo abaturage bahura na byo, avuga ko ibifitiwe ubushobozi bwo gukemuka bidakwiye gukomeza kubabera umutwaro.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro za Senateri Amb. Wellars Gasamagera na Depite Ben Niyonshuti, binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi nubwo yaba itanditse mu mategeko, by’umwihariko igihe afite inshingano zo gukemura ibibazo bireba abaturage.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko zitagarukira ku gukurikiza amategeko gusa. Yavuze ko abayobozi bagomba kugira n’imyitwarire ishingiye ku muco n’indangagaciro.

Yagize ati:

“Kugira ngo izo nshingano bazuzuze neza bagomba gukoresha kumenya, kubona, n’imyifatire abantu bagomba kugira, ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa. Birarenze no mu muco, ubusanzwe uko abantu bagomba kwifata bitagomba guhora bishingiye ku mategeko.

Yakomeje agira ati:

Hari byinshi bikomoka kuri uwo muco birenze amategeko, bigomba kubahirizwa, cyane cyane iyo umuntu aba atekereza ibibazo bigomba gukemuka kugira ngo abaturage bareke guhora bikoreye ibibazo n’ibishoboka gukemuka.”

Perezida Kagame yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’izindi nzego zireberwa na Guverinoma. Yasobanuye ko ibibazo bifitiwe ubushobozi bwo gukemuka bidakwiye gukomeza kuba umutwaro ku baturage. Yagize ati:

“Ibibazo bifitiwe ubushobozi bwo gukemuka, bigomba kurangira, ibitabufitiwe na byo bigashakirwa amikoro hakoreshejwe ubufatanye.”

Iyi mpanuro yaje mu gihe Senateri Amb. Wellars Gasamagera na Depite Ben Niyonshuti bari bamaze kurahirira inshingano nshya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bazagira uruhare mu mirimo irimo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Muri uyu muhango, ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku ngingo imwe y’uko inshingano z’ubuyobozi zigomba kugaragarira mu gukemura ibibazo abaturage bafite, aho kuba mu kubahiriza amategeko gusa.

Ben Niyonshuti (Ibumoso) na Amb. Wellars Gasamagera (Iburyo) barahirira inshingano nshya mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye irahira ry’abayobozi bashya

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza