Ibihugu bibiri bidakora ku nyanja: Laos n’u Rwanda mu biganiro i New York

Ibanze ·

Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe na Thongsavan Phomvihane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Laos

Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe yaganiriye i New York na Thongsavan Phomvihane, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Laos, ku mubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bidakora ku nyanja, biherutse gutorerwa kuba mu Biro bizayobora itsinda ry’ibyo bihugu muri Loni mu 2027–2028.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Thongsavan Phomvihane, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Rubanda ya Laos, ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo biganiro byabereye ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81), bihuza ibihugu bibiri bidakora ku nyanja: u Rwanda rwo muri Afurika y’Iburasirazuba na Laos yo muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba.

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yabitangaje, abo bayobozi bombi “bunguranye ibitekerezo ku mubano w’ibihugu byombi, banarebera hamwe amahirwe yo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye impande zombi inyungu.”

Thongsavan Phomvihane ni nde?

Thongsavan Phomvihane, w’imyaka 62, yatangiye gukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Laos mu 1991. Yabaye Ambasaderi w’icyo gihugu mu Burusiya guhera mu 2003, no muri Vietnam kuva mu 2015 kugeza mu 2019, naho kuva mu 2021 ayobora Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Komite Nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi (LPRP). Yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Ugushyingo 2024, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Laos (KPL) byabitangaje, naho kuva muri Werurwe 2026 ni na Minisitiri w’Intebe Wungirije. Ni umuhungu wa Kaysone Phomvihane, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika ya Demokarasi ya Rubanda ya Laos kuva mu 1975 kugeza mu 1991, nyuma akaba Perezida wayo kugeza atabarutse mu 1992.

Imbogamizi imwe: kutagira inyanja

Laos ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba kidakora ku nyanja; gihana imbibi na Myanmar, u Bushinwa, Vietnam, Cambodge na Thailande. Ku ruhande rw’u Rwanda, raporo y’ikigo cy’Abadage GIZ yo mu 2021 igaragaza ko ibicuruzwa byarwo bitanyuzwa mu ndege binyuzwa mu muhanda, bigakora ibilometero 1.660 bigana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, cyangwa ibilometero 1.420 bigana i Dar es Salaam muri Tanzania. Iyo raporo ivuga ko kudakora ku nyanja bituma ikiguzi cy’ubwikorezi kiba kiri hejuru ku kigero cya 50% ugereranyije n’icy’igihugu gisa na cyo gikora ku nyanja.

Ibihugu byombi biri mu itsinda ry’ibihugu 32 biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja (LLDCs). Ku wa 3 Nzeri 2026, byombi byatorewe kuba mu Biro bizayobora iryo tsinda mu 2027–2028, nk’uko Ubutumwa bwa Turkmenistan muri Loni, igihugu kizaba kiriyoboye, bwabitangaje.

Laos yo yiyemeje guhindura iyo mbogamizi amahirwe. Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya Loni ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, Thongsavan Phomvihane yavuze ko ishingiro rya Gahunda ya 10 y’Igihugu cye y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza (2026–2030) ari “uguhindura Laos, ikava ku kuba igihugu kidakora ku nyanja, ikaba irembo ry’akarere rihuza ibihugu.” Yongeyeho ati: “Ibikorwa remezo by’ingenzi, birimo gari ya moshi ihuza Laos n’u Bushinwa, umushinga wa gari ya moshi ihuza Laos na Vietnam, inzira z’ubwikorezi zagutse n’uburyo bwo kugera ku nyanja binyuze ku Cyambu Mpuzamahanga cya Vung Ang, birimo guteza imbere ubucuruzi no kwishyira hamwe kw’akarere.”

Yavuze kandi ko uyu mwaka ari intambwe ikomeye mu iterambere rya Laos, kandi ko igihugu cye gikomeje kwiyemeza kuva ku mugaragaro mu cyiciro cy’ibihugu bikennye cyane (LDC), icyiciro u Rwanda na rwo rurimo. Ati: “Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yabivuze neza, kuva mu cyiciro cya LDC bigomba kuba ‘igihembo, ntibibe igihano na rimwe’.” Yasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga gutanga inkunga ihamye muri icyo gihe cy’inzibacyuho.

Umubano watangiye mu 2009 na Francophonie ibahuza

U Rwanda na Laos byatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi ku wa 31 Kanama 2009, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ibihugu Laos ifitanye na byo umubano. U Rwanda ruhagarariwe muri Laos na Ambasade yarwo i Seoul muri Koreya y’Epfo, inashinzwe Cambodge.

Ibihugu byombi kandi ni ibinyamuryango by’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF); Laos ni umunyamuryango wuzuye kuva mu 1991. Ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu Nama ya 20 ya Francophonie izabera i Phnom Penh muri Cambodge, igihugu gituranye na Laos, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu 53 binyamuryango byuzuye bazatora Umunyamabanga Mukuru wa OIF wa manda ya 2027–2030. U Rwanda rwatanze Louise Mushikiwabo, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, ngo awuyobore indi manda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza