Icyemezo cya Trump cyo korohereza u Burusiya cyateje impaka muri Amerika na Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bishya by’ubukungu byari bigiye gufatirwa u Burusiya, avuga ko ari icyemezo gifitiye inyungu igihugu cye. Ukraine yanenze iki cyemezo, igaragaza impungenge ko gishobora gutuma u Burusiya bukomeza intambara.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bishya byari bigiye gufatirwa u Burusiya, mu gihe iki gihugu gikomeje intambara kimazemo imyaka irenga ine kirwana na Ukraine.
Iri teka ryashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, hasigaye iminsi ibiri ngo ibihano byari biteganyijwe mu itegeko ryiswe ‘Lindsey O. Graham Sanctioning Russia and Iran Act of 2026’ bitangire gukurikizwa.
Iryo tegeko Trump yari yarashyizeho umukono ku wa 18 Nzeri 2026, ryari rigamije kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya kugira ngo bugabanye ubushobozi bwo gukomeza intambara muri Ukraine.
Mu iteka rishya, Trump yasobanuye ko yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bihano ashingiye ku nyungu z’igihugu cye.
Yagize ati:
“Nashyikirije Kongere icyemezo cyemeza ko gutanga ubu burenganzira bwo kudashyira mu bikorwa ibihano muri iki gihe biri mu nyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Icyakora, iki cyemezo ntigisobanuye ko Amerika yakuyeho ibihano byose yari yarafatiye u Burusiya, kuko ibindi bihano byari bisanzweho bikomeje gukurikizwa.
Ibihano byari biteganyijwe ku Burusiya
Itegeko ryahagaritswe ryateganyaga ibihano ku bayobozi b’u Burusiya, amabanki ndetse n’amato akoreshwa mu gutwara peteroli y’iki gihugu, harimo n’akoreshwa mu buryo bwo kwirinda ibihano mpuzamahanga.
Ryateganyaga kandi kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Burusiya ikagera kuri 500%, ndetse no gushyiraho imisoro y’inyongera ya 100% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitanu bigura peteroli na gaze nyinshi mu Burusiya, hashingiwe ku biteganywa n’iryo tegeko.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Trump azakoresha igihe kigera ku minsi 60 asuzuma ingaruka ibyo bihano bishobora kugira ku bukungu bwa Amerika n’ubw’Isi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Marco Rubio
Iki cyemezo kandi kije nyuma y’uko, ku wa 9 Ukwakira, Trump atangaje amasezerano n’u Burusiya yo kongera ingano ya mazutu yo mu Burusiya igera ku masoko mpuzamahanga, hagamijwe kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Muri ayo masezerano, u Burusiya bwemeye gutanga toni zirenga ibihumbi 300 za mazutu mu cyiciro cya mbere, hakazakurikiraho izindi mu mezi ari imbere.
Ukraine yanenze icyemezo cya Trump
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanenze icyemezo cya Trump, avuga ko kudashyira mu bikorwa ibihano bishya bishobora guha u Burusiya uburyo bwo gukomeza intambara.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky (iburyo), ubwo yakiraga Chancellor w’u Budage Friedrich Merz i Kyiv ku wa 4 Ukwakira 2026
Yagaragaje ko itegeko ryari ryemejwe na Kongere ya Amerika ryashoboraga kugira uruhare rukomeye mu gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo intambara ihagarare.
Zelensky yavuze ko iryo tegeko ryashoboraga gufasha cyane, ariko ko kugira ngo rigire akamaro rigomba gushyirwa mu bikorwa.
Muri Amerika na ho, bamwe mu bagize Kongere, barimo Senateri Richard Blumenthal, banenze icyemezo cya Trump, bavuga ko gishobora kugabanya igitutu cyari cyashyizwe ku Burusiya no kugirira akamaro Perezida Vladimir Putin.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Trump bushimangira ko hakenewe gusuzumwa ingaruka z’ibihano ku bukungu no ku biciro by’ingufu, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati byakomeje guhungabanya amasoko y’ibikomoka kuri peteroli.
Kugeza ubu, ntiharafatwa icyemezo cya nyuma ku gihe ibihano bishya bizatangira gukurikizwa. Iteka rya Trump riteganya ko ihagarikwa ryabyo rizakomeza kugeza igihe ubuyobozi bwa Amerika buzafatira ikindi cyemezo.