Igisubizo cya Nduhungirehe kuri Bizimana w’u Burundi wavuze ko gutorwa kwa Mushikiwabo byashyingura OIF

Ibanze ·

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe (ibumoso), na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana (iburyo)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye imiyoborere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uyobowe n’u Burundi muri uyu mwaka, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Édouard Bizimana, yibasiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

Mu butumwa Bizimana yanditse ku rubuga rwa X ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, saa sita z’amanywa, yanenze guhatira imiryango mpuzamahanga kwemera abakandida, anagaragaza ko adashyigikiye ko Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu.

Yagize ati: “Guhatira umuryango mpuzamahanga kwemera abakandida ni ugusuzugura abanyamuryango bawo, kuko ibyo bidakorera inyungu z’umuryango, ahubwo bikorera inyungu z’agatsiko.”

Bizimana yongeyeho ati: “Manda ya gatatu ya Louise nk’Umunyamabanga Mukuru yahamba OIF”.

Louise Mushikiwabo ni Umunyarwandakazi uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) kuva mu 2019, akaba ahatanira manda ya gatatu.

Mu gusubiza Bizimana ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntiwigeze ugira ibihe bibi kurusha ibyo uri mo ubu uyobowe na Repubulika y’u Burundi.”

Nduhungirehe yibukije ko mu nama yabereye i Addis Abeba ku wa 28 no ku wa 29 Nyakanga 2026, Inama Nyobozi ya AU, yari iyobowe na Minisitiri Bizimana, yemeje kandidatire eshatu z’Abanyafurika bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

Yavuze ko kandidatire ya Mushikiwabo yari mu zemejwe muri iyo nama, kandi ko ibihugu bihuriye muri AU na Francophonie byasabwe gushyigikira umwe muri abo bakandida batatu, bitewe n’uwo bihitamo.

Yakomeje agira ati: “None dore ko, hatarashira amezi ane iyo nama yayoboye ibaye, wa Minisitiri Édouard Bizimana yibasira bikomeye umukandida w’u Rwanda, ahakana ko afite uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.”

U Burundi ni bwo buyoboye AU muri uyu mwaka wa 2026. Perezida wabwo, Évariste Ndayishimiye, yatangiye kuyobora uwo muryango ku wa 14 Gashyantare 2026.

Bizimana ni we wayoboye inama ya 49 y’Inama Nyobozi y’uwo muryango, yafatiwemo icyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX) cyemeza kandidatire za Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba wa RDC na Dr. Coumba Ba wa Mauritanie.

Icyo cyemezo kandi gisaba ibihugu bigize AU kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru kugira ngo byumvikane ku mukandida umwe w’Umunyafurika uzahatanira uwo mwanya.

Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Hazagera igihe inzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigomba guhagarika ubu bushobozi buke bwagizwe umuco mu nzego n’aka kajagari gakwiye hose mu buyobozi bw’umuryango wacu.”

Nyuma y’iminota 14, saa mbili n’iminota 29 z’ijoro kuri iki Cyumweru, Minisitiri Nduhungirehe yanditse ubundi butumwa ku rubuga rwa X, asubiza inkuru ikinyamakuru Africa Intelligence cyari cyatangaje uwo munsi.

Muri iyo nkuru, Africa Intelligence yavugaga ko, habura umunsi umwe ngo habe inama y’abakuru b’ibihugu izabera mu muhezo ku wa 16 Ugushyingo, kuba u Rwanda rukomeje gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo byongereye umwuka mubi. Icyo kinyamakuru cyavugaga kandi ko ibyo byatumye Kigali iba “mu bwigunge kurusha mbere hose”, ikaba igomba guhangana n’ihuriro ry’ibihugu byinshi.

Nduhungirehe yagize ati: “Mu gusubiza iyi nkuru ibogamye ya Africa Intelligence, yayobowe kure n’ibiro bya dipolomasi by’igihugu cyo mu Burengerazuba ku munsi ubanziriza amatora, ndashaka gusa kugaragaza ko niba koko u Rwanda ruri ‘mu bwigunge kurusha mbere hose’, hazaba uburyo bumwe gusa bwo kubigenzura.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibizava mu matora yo ku wa Mbere ari byo bizagaragaza niba koko ibyo icyo kinyamakuru kivuga ari ukuri.

Yongeyeho ati: “Kandi ibyo bizaba ejo mu matora!”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, RDC yatangaje ko yiteguye gukura kandidatire ya Juliana Amato Lumumba muri aya matora, igashyigikira Dacian Cioloș wa Romania.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo binyuranyije n’icyemezo cya AU, ashimangira ko ibihugu bigize uwo muryango uyobowe n’u Burundi bigomba kubyitaho.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze bikomeye imiyoborere ya AU, iyobowe n’u Burundi muri uyu mwaka, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Édouard Bizimana, yibasiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri OIF

Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorerwa mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie, iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge, ikazasozwa ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.

Abahatanira uwo mwanya ni Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba, Dr. Coumba Ba na Dacian Cioloș.

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, amunenga ku buryo igihugu cye kiyoboyemo AU n’uburyo cyivuguruza ku myanzuro yafashwe mu mezi make ashize

Abitabiriye inama ya 49 y’Inama Nyobozi ya AU yabereye i Addis Abeba muri Nyakanga 2026

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Louise Mushikiwabo mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie i Phnom Penh, ku wa 14 Ugushyingo 2026

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza