Imyigaragambyo yamagana Guverinoma y’u Bufaransa yakomeje i Paris, Marseille na Lyon

Ibanze ·

Abapolisi n’imodoka zabo i Paris ku wa 14 Ugushyingo 2026, umunsi w’imyigaragambyo

Imyigaragambyo yamagana Guverinoma y’u Bufaransa yongeye kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mu mijyi itandukanye irimo Paris, Marseille na Lyon. Abantu 121 batawe muri yombi hirya no hino mu gihugu.

Sky News yatangaje ko abanyeshuri, sendika z’abakozi n’abazwi nka “gilets jaunes” (abambara amakoti y’umuhondo) bifatanyije muri iyo myigaragambyo yabaye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni indi mpera z’icyumweru Abafaransa bigaragambyamo, bamagana izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze, imiterere y’uburezi n’urugomo rw’inzego z’umutekano.

Mu Mujyi wa Paris, ubwo bwari bumaze kwira, abigaragambya bahanganye n’abapolisi. Abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga, bituma bakwirwa imishwaro, ariko nyuma bongera kwisuganya.

Nk’uko Sky News yabitangaje, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yavuze ko abantu 121 bari bamaze gutabwa muri yombi mu gihugu hose.

Mu byumweru bishize, abayobozi b’u Bufaransa bagiye bashinja intagondwa zo ku ruhande rw’ibumoso bukabije n’abagizi ba nabi guteza imvururu no gusahura.

Icyakora, Sky News ivuga ko uburyo bukarishye Guverinoma ikoresha mu guhangana n’abigaragambya burushaho kongera uburakari bw’abayirwanya.

Kuva muri Nzeri 2026, inzego zishinzwe kugenzura imyitwarire y’abashinzwe umutekano zimaze gutangiza amaperereza 161 ku bikorwa by’urugomo bivugwa ko byakozwe n’abashinzwe umutekano.

Ubuyobozi bwa Polisi y’i Paris (Préfecture de Police) bwatangaje ko abigaragambya bahuriye ku kibuga cya République, bakerekeza kuri Bastille no kuri Nation.

Kuva mu gitondo, abapolisi bari boherejwe mu nzira za gari ya moshi no mu modoka zitwara abagenzi i Paris. Polisi kandi yohereje kajugujugu yo gufasha abapolisi bari ku butaka guhuza ibikorwa byabo no gukurikirana umutekano.

Ku mugoroba, Ubuyobozi bwa Polisi y’i Paris bwanditse buti: “Gucunga umutekano w’imyigaragambyo no kugarura ituze rusange igihe ryahungabanye: Inshingano ebyiri z’ingenzi z’inzego z’umutekano.”

Ku wa 13 Ugushyingo 2026, ubwo buyobozi bwari bwatangaje ko bwashyizeho itsinda ryihariye ry’iperereza rihuriza hamwe serivisi zitandukanye, rigamije gushakisha abakoze urugomo mu myigaragambyo yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026.

Bwagize buti: “Bitewe n’umubare munini w’ibirego n’abagizi ba nabi bakiri mu bwihisho, Ubuyobozi bwa Polisi bwashyizeho iri tsinda rifite imbaraga zitari zarigeze zibaho.”

Abapolisi i Paris ku wa 14 Ugushyingo 2026, ubwo abigaragambya bahuriraga ku kibuga cya République

Paris nk’uko yagaragaraga muri kajugujugu ya Polisi yakurikiranaga imyigaragambyo, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Abigaragambya i Paris ku wa 5 Ugushyingo 2026

Abigaragambya mu mujyi wa Lyon ku wa 17 Ukwakira 2026

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza