“Umuhengeri” w’Aba-Démocrates watunguye Amerika, Trump atsindwa amatora

Ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatsinze bikomeye Aba-Républicains mu matora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump, ryegukana imyanya ihagije yo kuyobora imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, izwi nka Kongere, mu ntsinzi yagaragaje ko abaturage benshi batishimiye uko igihugu kiyobowe n’ingaruka za politiki za Trump ku mibereho yabo.
Aya matora yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, yahinduye isura ya politiki ya Amerika, nyuma y’aho Aba-Républicains bari basanzwe bafite ubwiganze muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters na Associated Press (AP) byabitangaje, Aba-Démocrates batsindiye imyanya myinshi mu duce twari dusanzwe ari ibirindiro bikomeye by’Aba-Républicains, ibintu byatumye intsinzi yabo irenga kure ibyari byitezwe n’abasesenguzi.
Muri Leta ya Texas, James Talarico wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates yatsinze amatora ya Sena, aba uwa mbere wo muri iryo shyaka utsindiye uwo mwanya muri iyo Leta kuva mu 1988. No muri Kansas na South Carolina, Aba-Démocrates batsinze amatora ya Sena nyuma y’imyaka myinshi ayo myanya yiharirwa n’Aba-Républicains.
Mu byagaragajwe n’isesengura ry’imyitwarire y’abatoye, ubuzima buhenze, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’impungenge ku cyerekezo cy’igihugu byagize uruhare rukomeye mu mahitamo yabo.
Intambara Amerika irwana na Iran na yo yagarutsweho mu bibazo byahangayikishije abaturage, cyane cyane kubera ingaruka zayo ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubukungu muri rusange.
Reuters yatangaje ko kutishimira izamuka ry’ibiciro n’imiyoborere ya Trump byatumye bamwe mu bari barashyigikiye Aba-Républicains mu matora ya Perezida yo mu 2024 bahindura amahitamo yabo, bagatora Aba-Démocrates.
Iyi ntsinzi yahaye Aba-Démocrates amahirwe yo kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cy’amategeko no kugenzura ibikorwa by’ubutegetsi bwa Trump mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.
Biteganyijwe ko abagize Kongere batowe bazatangira imirimo ku wa 3 Mutarama 2027, ubwo Aba-Démocrates bazatangira kuyobora imitwe yombi yayo.
Kuba Aba-Démocrates bazaba bafite ubwiganze muri Kongere bishobora kugora Perezida Trump gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda ze, kuko amategeko menshi n’ingengo y’imari bizajya bisaba ubwumvikane hagati y’ubutegetsi bwe n’abatavuga rumwe na bwo.
Bazaba bafite kandi ubushobozi bwo gukora iperereza ku mikorere y’inzego z’ubutegetsi, kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta no kubaza abayobozi ibisobanuro ku byemezo bafata.
Perezida Trump, wari warasabye abashyigikiye ishyaka rye gutora nk’aho ari we uri mu bahatanira imyanya, yavuze ko atabona ibyavuye mu matora nk’ugutsindwa kwe ku giti cye, agaragaza ko abakandida b’ishyaka rye bagize uruhare mu gutsindwa.
Nubwo iyi ntsinzi igaragaza impinduka zikomeye muri politiki ya Amerika, ntivuze ko Trump avuye ku butegetsi. Amatora yo hagati muri manda agena abagize Kongere, mu gihe Perezida akomeza imirimo ye kugeza manda ye irangiye, keretse habaye impinduka ziteganywa n’amategeko.
Iyi ntsinzi izaba ikizamini ku mashyaka yombi, cyane cyane ku Aba-Démocrates bazasabwa kugaragaza ko bashobora gukemura ibibazo abaturage bagaragaje ko bibahangayikishije, mu gihe Aba-Républicains bazaba bashaka kongera kwigarurira icyizere cy’abatoye mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2028.