Kabila avuga ko igitero cy’i Goma cyari kigamije kumwica, akanenga igihano cy’urupfu yakatiwe

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko igihano cy’urupfu yakatiwe kigamije gukwirakwiza ubwoba, anavuga ko igitero cy’indege itagira umupilote cyagabwe i Goma cyari kigamije kumwica.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umushakashatsi Dr Bojana Coulibaly n’umunyamakuru Teddy Mazina, cyafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, gishyirwa ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ku muyoboro wa Conspiracy Tracker Great Lakes.
Kabila, uyobora ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryatangijwe i Goma ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, yagarutse ku gihano cy’urupfu yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare i Kinshasa mu 2025, adahari.
Yari yakatiwe icyo gihano ku byaha by’ubugambanyi n’ibyaha by’intambara, ariko we avuga ko ibirego bimureba nta shingiro bifite.
Kabila yavuze ko mu 2001 na 2002 yagize uruhare mu guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu, nyuma y’uko abasirikare n’abayobozi bamwe bishwe kandi bari barenganye.
Yagize ati: “Kwica umuntu mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu bituma uba mubi kumurusha cyangwa ukaba ku rwego rumwe n’uwo uri kwica.”
Yavuze ko abantu barenga 300, barimo na we, bakatiwe igihano cy’urupfu muri RDC, ashinja ubutegetsi gukoresha icyo gihano mu gutera ubwoba abaturage, abanyapolitiki n’abasirikare.
Ku gitero cy’indege itagira umupilote cyabereye i Goma ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, Kabila yavuze ko cyagabwe mu gihe cy’agahenge, kandi ko cyari kigamije kumwica.
Yagize ati: “Muri icyo gihe cy’agahenge, natekerezaga ko dufite umutekano muri uyu mujyi, ariko indege itagira umupilote iraza, kandi umugambi wari uwo kuturangiza.”
Icyo gitero cyahitanye Karine Buisset, umukozi wa UNICEF, n’abandi basivili babiri b’Abanye-Congo.
Kabila yavuze ko afite icyizere gikomeye cy’uko yari mu bagambiriwe, ashingiye ku makuru avuga ko yakiriye y’uko i Kinshasa hari abantu bishimiye icyo gitero. Icyakora, nta bindi bimenyetso yatanze bishimangira ibyo akeka.
Nyuma y’icyo gitero, Minisiteri y’Itumanaho ya RDC yari yatangaje ko iperereza rigikomeje ku byateye iturika n’aho ryaturutse.
Ku birego bya Kinshasa by’uko FRN ishyigikiwe n’u Rwanda kandi ishaka gucamo Congo ibice, Kabila yarabihakanye.
Yagize ati: “Gucamo Congo ibice ntibyabaye. Sintekereza ko bizabaho, kuko nta muntu ufite umugambi wo gucamo igihugu ibice.”
Yibukije ko RDC yagiye igira inyeshyamba n’amakimbirane kuva mu 1960, harimo n’ibyabaye muri Katanga, Kasai no mu ntambara zo mu 1996, avuga ko muri bimwe muri ibyo bihe u Rwanda rutari rufite uruhare.
Ku kibazo cya FDLR, Kabila yashinjije ubutegetsi bwa RDC guha intwaro imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR no kuyinjiza mu ngabo.
Joseph Kabila yicaye hafi y’Ikiyaga cya Kivu i Goma, aganira n’abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2013.
Yagize ati: “Niba ikibazo cya FDLR kiri muri Congo, Congo igomba kwiyubakira ubushobozi bwo kugikemura.”
Yasobanuye ko gukemura icyo kibazo bidakwiye gushingira ku ntwaro gusa, ahubwo ko hakenewe n’uburezi bugamije gukumira ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ituma abantu binjira muri uwo mutwe.
Kabila yanenze imvugo z’urwango zibasira u Rwanda n’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko FRN izafata ingamba zo kuzirwanya mu duce igenzura.
Joseph Kabila asuhuzanya na Ban Ki-moon, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, i Kinshasa ku wa Gatatu, tariki ya 24 Gashyantare 2016.
Ikiyaga cya Kivu gifotowe umuntu ari mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025.