Leta ya RDC yo yababajwe no kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1

Ibanze ·

Leta ya RDC yo yababajwe no kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwandika amateka mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo ku rwego mpuzamahanga, intambwe ruherutse gutera yo guhabwa uburenganzira bwo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 yashimwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika, ariko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo ihitamo kuyamagana, mu murongo umwe n’uwo isanzwemo.

Ni indi nshuro ubuyobozi bwa RDC bugaragaje ko butishimiye ubufatanye bw’u Rwanda n’ibigo mpuzamahanga bya siporo, nyuma y’uko bwigeze no gusaba amakipe akomeye y’umupira w’amaguru yo ku Mugabane w’u Burayi guhagarika amasezerano afitanye na Visit Rwanda.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Perezida Paul Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, batangaje amasezerano y’imyaka 10 azatuma u Rwanda rwakira African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika, kuko iri rushanwa rigiye kugaruka kuri uyu mugabane nyuma y’imyaka isaga 30, aho ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo mu 1993.

Itangazwa ry’aya masezerano ryakiriwe neza n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika, barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema.

Ramaphosa, uyobora igihugu na cyo cyari mu ihiganwa ryo kongera kwakira Formula 1, yashimiye u Rwanda, avuga ko guhabwa aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’Abanyarwanda n’ubw’Afurika muri rusange.

Yagaragaje ko Afurika y’Epfo yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bwayo, kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Perezida Hichilema na we yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda, avuga ko iyi ntambwe ishingiye ku cyerekezo, umuhate n’akazi gakomeye, kandi ko ari ishema no kuri Zambia no kuri Afurika yose.

U Rwanda rwashimwe kuba rutarirebye rwonyine

Mu muhango wo gutangaza aya masezerano, Perezida Kagame yashimangiye ko kwakira Formula 1 atari intsinzi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko ari intambwe izafasha Afurika kugira uruhare rukomeye mu mikino yo gusiganwa ku modoka.

Yagaragaje ko Afurika imaze imyaka myinshi itanga umusanzu mu bukungu bwa siporo ku Isi, ariko ntibone inyungu zihagije ziyigarukaho.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza ko African Grand Prix yazabera intangiriro yo kubona andi marushanwa akomeye ya Formula 1 mu bindi bihugu by’Afurika.

Ati:

“Turashaka gutanga umusanzu, aho kuba abitabira gusa.”

Iki cyerekezo cyashimwe by’umwihariko na Mohammed Ben Sulayem, wagaragaje ko kuba irushanwa rizabera mu Rwanda ritariswe Rwanda Grand Prix, ahubwo rikazitwa African Grand Prix, bigaragaza ko igihugu kitarebye inyungu zacyo gusa, ahubwo cyazirikanye umugabane wose.

Yashimangiye ko iryo zina ritanga ubutumwa bw’uko iyi ari intambwe y’Afurika yose.

Ibi bihurirana n’umugambi u Rwanda rufite wo gukomeza kubaka ibikorwa remezo bya siporo, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari, aho ikibuga cya Formula 1 kizubakwa mu Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa.

Mu gihe abandi bashimira u Rwanda, Kayikwamba wa RDC we yarubiye

Mu gihe abayobozi b’ibindi bihugu by’Afurika bishimiye ko iri rushanwa rigiye kugaruka ku mugabane wabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, we yatangaje ko Leta ye itemera icyemezo cyo kuriha u Rwanda.

Inkuru ya Al Jazeera ivuga ko ku wa 15 Ukwakira 2026, Kayikwamba yagaragaje ko yari yarandikiye ubuyobozi bwa Formula 1 muri Gashyantare 2025, abusaba kudaha u Rwanda uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa.

Yifashishije ibirego RDC imaze igihe ishinja u Rwanda bijyanye n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko kwakira Formula 1 byafasha Perezida Kagame kurushaho kwigaragaza neza mu ruhando mpuzamahanga.

Kayikwamba yasabye kandi ko hagenzurwa inkomoko y’amafaranga azifashishwa mu gutegura iri rushanwa, kugira ngo hatagira akomoka ku mabuye y’agaciro ya RDC yaba yaracukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyakora, ibyo yavuze ni impungenge n’ibirego yagaragaje nk’uko n’ubundi Leta ye ari wo murongo isanzwemo, aho kuba ibimenyetso by’uko amafaranga yo gutegura Formula 1 mu Rwanda akomoka muri ubwo bucukuzi ashinja u Rwanda.

Kayikwamba yanavuze ko RDC ishyigikiye ko Formula 1 igaruka muri Afurika, ariko ko yifuza ko Afurika y’Epfo ari yo yakira iri rushanwa, aho kuba u Rwanda.

Ibi byongeye kwerekana ibisa n’amatakirangoyi y’ubuyobozi bwa RDC kuko n’ubwa Afurika y’Epfo atari ko bubibona, kuko mu gihe Kayikwamba yamaganaga u Rwanda, Perezida Ramaphosa we yari yararushimiye ndetse agaragaza ubushake bwo kurufasha gutegura neza iri rushanwa mu gihe igihugu cye cyaba kibisabwe.

Si ubwa mbere RDC igerageje kwamagana ubufatanye bw’u Rwanda n’ibigo bikomeye bya siporo. Mu myaka ishize, abayobozi bayo basabye amakipe akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi guhagarika amasezerano yamamaza Visit Rwanda, ariko ibyo bikorwa ntibyabujije u Rwanda gukomeza ubufatanye bwarwo muri siporo.

Ku birego bya RDC bijyanye n’umutekano wo mu burasirazuba bwayo, u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibikorwa byarwo by’umutekano n’ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho bigamije guhangana n’iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, by’umwihariko uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni mu 1994.

Imyiteguro yo kubaka ikibuga kizakira isiganwa rya Formula 1 mu Bugesera iri mu bikorwa biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa byihuse bikanagendana n’indi mishinga irimo n’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa muri ako gace.

U Rwanda ruzaba igihugu cya gatatu muri Afurika cyakiriye isiganwa rya Formula 1 ribarwa muri Shampiyona y’Isi, nyuma ya Maroc na Afurika y’Epfo.

Kayikwamba yari yarandikiye ubuyobozi bwa Formula 1 abusaba kudatuma u Rwanda rwakira Formula 1 ntibyamuhira

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza