Louise Mushikiwabo yagaragaje impamvu ashaka gukomeza kuyobora OIF

Aimable Dusabimana ·

Louise Mushikiwabo yagaragaje impamvu ashaka gukomeza kuyobora OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yifuza cyane gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, avuga ko agifite imbaraga n’ubushake bwo kuwukorera, nyuma y’imyaka umunani amaze awuyoboye.

Yabigarutseho mu kiganiro Attractive Africa cya televiziyo Africa 24, cyasohotse ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, aho yanavuze ku byo yagezeho muri OIF n’urugendo rwe rw’akazi, kuva mu mashuri yisumbuye kugeza ku nshingano z’ubuyobozi mpuzamahanga.

Abajijwe niba yifuza kongera kuyobora OIF, Mushikiwabo yagize ati: “Ndabyifuza cyane, ndabyifuza cyane. Nkunda ibyo nkora, mbivuga buri gihe. Ndacyafite imbaraga nyinshi zo gukorera uyu muryango. Ndi mu irushanwa n’abandi bavuga Igifaransa ngo nyobore uyu muryango, kandi ibyo ni ibisanzwe.”

Mushikiwabo ayobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma yabereye muri Arménie mu Ukwakira 2018. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022, mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru uzayobora OIF mu gihe cya 2027–2030 ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, izabera i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo.

Mushikiwabo ahatanye n’abandi bakandida batatu, ari bo Juliana Amato Lumumba watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Aba bakandida bose uko ari bane bagejeje imigambi yabo ku Baminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF, mu gikorwa cyabereye i Paris ku wa 30 Kamena 2026, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu muryango.

Ibyo yishimira mu myaka amaze ayobora OIF

Mushikiwabo yavuze ko ubwo yatorerwaga kuyobora OIF mu 2018, yari asanzwe azi uyu muryango kubera inshingano yari afite muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko atari azi neza imikorere yawo y’imbere.

Yagize ati: “Narahiriye ko nzakora ibishoboka byose ngo nteze imbere umuryango aho nawusanze. Nashakaga gutsinda.”

Yashimangiye ko abayobozi bamubanjirije, barimo Boutros Boutros-Ghali, Abdou Diouf na Michaëlle Jean, bari baragize uruhare mu iterambere rya OIF, ariko ko na we yashatse kuzana uburyo bwe bw’imikorere.

Mu byo avuga ko yagezeho harimo kuvugurura imicungire y’umuryango, gushyiraho amategeko mashya agenga imari no kwibanda ku bikorwa bike bishobora gupimirwa umusaruro.

Yavuze ko kandi imisanzu y’ibihugu bigize OIF yavuguruwe nyuma y’imyaka 13 yari ishize itongezwa, nubwo ubushobozi bw’ubukungu bw’ibihugu bwari bwarahindutse.

Mushikiwabo yashimye uruhare rw’ibihugu byo muri Afurika n’ibindi byo mu majyepfo y’isi mu gushyigikira izo mpinduka, nubwo byari mu bihe by’ubukungu bigoye byakurikiye icyorezo cya COVID-19.

Yagaragaje ko ibiganiro yagiranye n’abakuru b’ibihugu byanafashije mu kwishyura imwe mu myenda y’imisanzu yari imaze igihe itishyurwa.

Ati: “Uyu munsi OIF ni imbaraga za politiki ku rwego mpuzamahanga, ifite ijambo.”

Yatanze urugero rw’ibikorwa byateguwe na OIF ku ruhande rw’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, byibanze ku rurimi rw’Igifaransa, umuco w’ibihugu birukoresha n’ubwenge buhangano (AI).

Nubwo yishimira ibyo avuga ko byagezweho, Mushikiwabo yemera ko hari byinshi bigikeneye gukorwa, cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko n’abagore bo mu bihugu bigize OIF.

Yagize ati: “Ibi mbivuga nicishije bugufi, kuko haracyari byinshi byo gukora. Turakora ibintu byiza, tugira uruhare cyane cyane ku rubyiruko n’abagore bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, ariko haracyari byinshi byo gukora.”

Kuva mu masomo ya siyansi kugera mu buyobozi mpuzamahanga

Mu gusobanura urugendo rwe rw’akazi, Mushikiwabo yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na siyansi, birimo ibinyabutabire, ubugenge n’imibare, mu ishuri ry’abakobwa Lycée Notre-Dame d’Afrique, nubwo atakundaga cyane imibare.

Yavuze ko yakundaga indimi, by’umwihariko Icyongereza, ndetse akiri mu mashuri yisumbuye yigeze gusaba kwiga itangazamakuru mu ishuri CESTI ryo muri Sénégal, ariko ntibyakunda.

Mu Kanama 1986, yagiye gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Kaminuza ya Delaware, aho yize indimi no gusemura.

Yasobanuye ko kuhaba byamwigishije kwigenga no kwirwanaho, kuko yageze mu gihugu gifite umuco n’imibereho bitandukanye n’ibyo yari amenyereye mu Rwanda.

Ati: “Kuva mu Rwanda ujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu myaka ya za 80 byanyigishije kwigenga.”

Arangije amasomo, Mushikiwabo yakoze imirimo itandukanye i Washington, irimo guharanira inyungu z’abandi imbere y’abafata ibyemezo, gusemura no guhindura inyandiko mu zindi ndimi.

Yaje no gukorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) muri Tunisia, mu bijyanye n’itumanaho, aho mu nshingano ze harimo gutegura disikuru z’umuyobozi w’iyo banki.

Mushikiwabo yahishuye ko mbere yo kujya muri BAD, Guverinoma y’u Rwanda yari yaramwegereye imusaba kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Icyakora, ubwo yari mu biganiro kuri uwo mwanya, Donald Kaberuka yari amaze gutorerwa kuyobora BAD, bituma Mushikiwabo ahitamo kujya gukorera iyo banki muri Tunisia.

Yagize ati: “Nasanze igitekerezo cya Tunisia gishimishije kurusha Ubusuwisi, kuko Ubusuwisi bwari nk’isi y’Iburengerazuba nari nsanzwe nzi neza.”

Mu 2008, Mushikiwabo yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu 2009, inshingano yakoze kugeza mu 2018.

Mu kugaruka kuri ayo mahirwe, yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramugiriye icyizere, akamuha amahirwe yo gukorera igihugu cye.

Ati: “Perezida w’u Rwanda yampaye amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Nta kintu kiruta icyo.”

Icyemezo cyo kuva muri Guverinoma y’u Rwanda cyaramugoye

Nubwo kuri ubu yifuza gukomeza kuyobora OIF, Mushikiwabo yavuze ko icyemezo cyo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, akajya kwiyamamariza kuyobora uyu muryango mu 2018, kiri mu byamugoye cyane mu buzima bwe bw’akazi.

Yasobanuye ko yari amaze imyaka myinshi mu nshingano zo guhagararira u Rwanda, kandi ko yazikundaga cyane, ku buryo kujya gukorera umuryango mpuzamahanga byatumaga yumva ari nk’aho agiye gusiga igihugu cye.

Yagize ati: “Narabitekerejeho igihe kirekire kuko nakundaga ibyo nakoraga. Kuri njye wari umwanya ufite icyubahiro gikomeye. Numvaga nk’aho ndi gusiga igihugu cyanjye.”

Yavuze ko icyo cyemezo cyanasabaga guhindura imibereho ye, kuko atari yarigeze aba mu Bufaransa cyangwa mu bindi bihugu by’u Burayi, kandi byasabaga no gutegura imibereho y’umuryango we.

Icyakora, nyuma y’imyaka hafi umunani ayobora OIF, Mushikiwabo avuga ko aticuza kuba yarafashe icyo cyemezo.

Abajijwe niba hari icyo yicuza, yasubije ati: “Nta na kimwe nicuza.”

Kuri ubu, Mushikiwabo ategereje amatora yo ku wa 16 Ugushyingo 2026, azagena niba azakomeza kuyobora OIF muri manda ya gatatu cyangwa niba uyu muryango uzagira undi Munyamabanga Mukuru uzawuyobora mu myaka ine iri imbere.

Louise Mushikiwabo yagaragaje impamvu ashaka gukomeza kuyobora OIF

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza