“Afurika ni izingiro rya Francophonie” - Perezida Macron

Ibanze ·

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ageza ijambo ku bitabiriye FrancoTech 2026 i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15 Ugushyingo 2026

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Afurika ari izingiro rya Francophonie, izaba ihuje abaturage barenga miliyoni 500 hagati muri iki kinyejana. Yagaragaje ko izo mbaraga zikwiye kubyazwa umusaruro binyuze mu guteza imbere ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Macron yabigarutseho ku Cyumweru nyuma ya saa sita, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodge, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye FrancoTech 2026, ihuriro n’imurikabikorwa by’ikoranabuhanga bibera ku ruhande rw’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie.

Mu ijambo rye, Macron yagaragaje ko Francophonie ikomatanya ibihugu byo kuva muri Canada, Afurika mu Burayi kugeza muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba.

Yagarutse by’umwihariko ku ruhare rwa Afurika, avuga ko Francophonie ifite “iryo zingiro umugabane wa Afurika uduha, ari na wo uduha uwo muvuduko w’iyongera ry’abaturage.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi dufite urubuga rw’abaturage miliyoni 400, rufite umuvuduko w’iyongera ry’abaturage uruta uw’ahandi kandi, nk’uko tubizi, ruzagera ku baturage barenga miliyoni 500 hagati muri iki kinyejana, rukaba igihangange nyakuri.”

Macron asanga ibihugu bikoresha Igifaransa bikwiye kubyaza umusaruro imbaraga zituruka ku bwiyongere bw’abaturage, bikagira uruhare mu guteza imbere ubwenge buhangano (AI), aho guharira ibindi bice by’isi iterambere ry’iryo koranabuhanga.

Yagize ati: “Kandi icyo gihangange tugomba kugikomeza twubaka ubwenge buhangano bw’ibihugu bikoresha Igifaransa, tukareba neza ko porogaramu z’ubwenge buhangano zitozwa mu rurimi rw’Igifaransa kandi zikagendera ku ikoreshwa ry’indimi nyinshi.”

Yongeyeho ko hakwiye kubakwa urusobe rw’ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga ruhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, aho ibigo byiga gukorana, bigashakira hamwe ibisubizo kandi bigafungurirana amasoko.

Abwira abitabiriye FrancoTech 2026, yagize ati: “Kandi ibyo ni byo nyine muri gukora muri iyi nshuro y’iri huriro.”

Mbere yaho, Macron yari yagaragaje ko u Bushinwa buri imbere cyane, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibice by’isi bikoresha Icyongereza bifite imbaraga nyinshi cyane mu bijyanye n’ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga rya robo.

Yagize ati: “Nitwemera ko ubwo bwenge buhangano bufatirwa muri iri rushanwa riri hagati y’impande ebyiri gusa, amaherezo tuzaba abaguzi. Ntekereza ko twaba twibeshye.”

Imibare itangazwa ku rubuga rw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) yo igaragaza ko ku isi hari abantu miliyoni 396 bavuga Igifaransa, kikaba ari ururimi rwa kane ku isi.

Mu ijambo rye, Macron yagaragaje ko Francophonie ikomatanya ibihugu byo kuva muri Canada, Afurika, mu Burayi kugeza muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba

FrancoTech 2026 iri kubera mu nyubako ya Koh Pich Convention and Exhibition Centre kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Iri murikabikorwa ryahuje abamurika barenga 200 baturutse mu bihugu 90. Mu bihugu bya Afurika bifite aho bimurikira harimo u Rwanda, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inama ya 20 ya Francophonie iri kubera i Phnom Penh ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Aho u Rwanda rumurikira ibikorwa muri FrancoTech 2026, mu nyubako ya Koh Pich Convention and Exhibition Centre i Phnom Penh

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza